Kwizera Pierre Marshall wabiciye bigacika mu mukino wa Volleyball hano mu Rwanda, yagizwe umutoza wa REG VC mu gihe cy’imyaka 2 aho asimbuye Mugisha Benon uheruka gutandukana n’iyi kipe.
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata 2022 nibwo REG VC yatandukanye n’uwari umutoza wayo, Mugisha Benon nyuma y’imyaka 4 ayitoza.
Iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yemeje ko yamaze gusinyisha Kwizera Pierre Marshall nk’umutoza mukuru mu gihe cy’imyaka 2.
Marshall muri 2019 nibwo yahagaritse gukina umukino wa Volleyball aho yakiniraga REG VC, icyo gihe yahise agirwa umutoza wa Gisagara VC mu gihe cy’imyaka 2.
Marshall wakiniye ikipe y’igihugu agasezera muri 2017 nyuma yo kuiyihesha ibikombe 3 by’akarere ka 5 (CAVB Zone V), yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda no hanze yarwo, arimo; Umubano Blue Tigers, Kigali Volleyball Club, APR Volleyball Club, O.M.K Volleyball Cub muri Algeria, REG VC, INATEK Volleyball Club, Rayon Sports na Gisagara agiye gutoza.
Uyu munsi, Kwizera Pierre Marshall yasinye amasezerano y'imyaka 2 nk'Umutoza mukuru wa #REG Volleyball Club. Kwizera yigeze kuba umutoza wa #Gisagara VC na Kirehe VC. Yanabaye ndetse umutoza wa #REG VC mu mwaka wa 2017 na 2018.@Rwanda_Sports @Rw_Volleyball @bbfmumwezi https://t.co/UlBqlxqeh2 pic.twitter.com/QdMkL197CC
— ⓇⒺⒼ VOLLEYBALL CLUB OFFICIAL (@Regvcofficial) April 25, 2022

Ibitekerezo