Siporo

Kuki batahamagawe mu Mavubi? Ntibashoboye cyangwa ni izindi mpamvu?

Kuki batahamagawe mu Mavubi? Ntibashoboye cyangwa ni izindi mpamvu?

Ibibazo ni byinshi, benshi bibaza impamvu bamwe mu bakinnyi batagihamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi cyane ko nta n’ibisobanuro bifatika bitangwa, benshi bakabihuza n’imyitwarire yo hanze y’ikibuga.

Kimwe mu bintu bibabaza umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, Stephen Constantine ni ukumubaza kubera iki runaka atahamagawe, icyo gihe muba abanzi mu buryo bweruye.

Niba wabyita gukanga, gusa ku Isi hose iyo ikipe yahamagawe, abanyamakuru baba bifuza kumenya impamvu bamwe mu bakinnyi batahamagawe bari basanzwe bahamagarwa.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bakinnyi batanu batahamagawe muri uru rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, n’abahamagawe ariko mu mikino iheruka ya Mali yabaye muri uku kwezi bakaba barirengagijwe.

Impamvu zabo ntizivugwaho rumwe, cyane ko hari nk’abasa n’abaciwe mu ikipe y’igihugu Amavubi, hari ibivugwa ngo baragoranye, bafite imyitwarire itari myiza itishimirwa n’abatoza.

Kwizera Olivier

Ni umunyezamu udafite ikipe, gusa benshi bahuriza ku kuba impano nta muntu umurusha.

Kuva umwaka w’imikino wa 2025-26 warangira, asoje amasezerano muri Rayon Sports, nta kipe arabona ikintu gifite amahirwe menshi yo kuba atarahamagawe mu ikipe y’igihugu.

Gusa si we mukinnyi wenyine wari kuba uhamagawe adafite ikipe, gusa ngo we ashobora kuba yarasuzuguye umutoza.

Bivugwa hari gahunda yashyiriweho abakinnyi b’ikipe y’igihugu badafite amakipe yo gukorera kuri FERWAFA ariko we baramubura, ntiyayitabira.

Gusa abegereye uyu munyezamu bavuga ko we abihakana ko aheruka guhamagarwa gukorana n’umutoza w’abanyezamu b’ikipe y’igihugu akiri muri Rayon Sports, nyuma y’uko batandukanye ntawongeye kumuhamagara.

Kwizera Olivier aheruka mu ikipe y’igihugu muri Werurwe uyu mwaka muri FIFA Series aho yitwaye neza, nabwo akaba yarahamagawe nyuma kubera igitutu cy’Itangazamakuru.

Hakim Sahabo

Umukinnyi ukunzwe n’abanyarwanda ukinira AEK Anthens mu Bugereki, gusa na we aheruka mu ikipe y’igihugu muri FIFA Series.

Nyuma ntiyongeye guhamagarwa, umutoza Stephen Constantine aheruka kubwira Umunyamakuru wa ISIMBI ko impamvu atamuhamagara ari uko adakina mu ikipe ye.

Gusa iyo usesenguye neza usanga atari yo mpamvu, kuko umukinnyi ukora imyitozo mu ikipe ye, i Burayi noneho ntabwo yaba ari hasi y’abadafite ikipe bahamagawe.

Amakuru avuga ko impamvu nyamukuru adahamagarwa ari uko ngo imyitwarire ye igoranye.

Abatoza baheruka Torsten Frank Spittler na Adel Amrouche bari baramaze guca akarongo ko badashobora kongera kumuhamagara kubera imyitwarire ye, azayigarukamo baragiye.

Bivugwa ko ubwo aheruka mu Rwanda muri FIFA Series, hari ukuntu atishimiye ko umutoza yamukinishaga asimbura ndetse arabimwereka, kuba atarimo gukina ni urwitwazo rwo kutamuhamagara ariko ngo yahawe umwanya yitekerezeho abe yahindura imyitwarire ye.

Samuel Gueulette

Ni umukinnyi wa UTA Arad mu cyiciro cya mbere muri Romania, mu mikino iheruka yabaye muri Nzeri 2026 yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika ya Liberia na Cape Verde yari yahamagawe.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko umutoza atashimye urwego rwe, ndetse hari n’igihe bajya gukina ikibuga cyose we bakamushyira ku ruhande ngo abe akorera ku ruhande, kuri iyi nshuro rero ntabwo yahamagawe kuko umutoza atamushimye.

Wakibaza ukuntu umuntu ukina mu cyiciro cya mbere muri Romania arushwa n’umukinnyi wa Kiyovu Sports, gusa na none birashoboka hari igihe umutoza aba abona umukinnyi atisanga muri sisiteme ye.

Noam Emeran

Ni umukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso asatira, muri Nzeri 2026 ni bwo yari abonye amahirwe yo gukinira bwa mbere mu Mavubi kuko muri Kamena 2026 ubwo yahamagarwaga bwa mbere bakoze umwiherero nta mukino bakinnye.

Yaje yitezweho byinshi bitewe n’uburyo u Rwanda rwamushatse, umukinnyi wakiniye Manchester United y’abato, bumvanga ari umucunguzi.

Gusa si ko byagenze kuko benshi bamutegereje ku mukino wa Liberia, iminota 90 ishira atagikandagiyemo nubwo Amavubi yari yatsinze.

Uyu mukinnyi usanzwe ukinira FC Stade Lausanne Ouchy mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi, umukino we wa mbere mu Mavubi yawukinnye ku mukino wa Cape Verde aho yinjiye asimbura Leroy-Jacques Mickels ku munota wa 69.

Icyari gikurikiyeho kwari ukureba niba azakina umukino wa gicuti wa Kenya, gusa ntiyakinnye kuko ngo yari yarwaye ibicurane.

Gusa ubwo ibyo byose byabaga hari amakuru yo mu bamotari yavugaga ko bashakaga kubanza kumucisha bugufi ngo atumva ko aje mu Mavubi ari umucunguzi.

Uku yafashwe, kwimwa umwanya wo gukina, byababaje cyane uyu mukinnyi ndetse bigera no ku mutoza Stephen Constantine ari nayo mpamvu kuri iyi nshuro yahisemo kumusiga.

Arimo yiganirira bisanzwe n’umunyamakuru wa ISIMBI, amubajije impamvu Noam Emeran atahamagawe, Stephen Constantine yavuze ko atajya akunda kuvuga ku bakinnyi batari mu mwiherero.

Rafael York

Rafael York ukinira Idrottsklubben Brage mu cyiciro cya kabiri muri Sweden we ibye n’Amavubi bisa n’ibyarangiye.

Aheruka gukinira u Rwanda tariki ya 25 Werurwe 2025 ubwo Amavubi yanganyaga na Lesotho 1-1 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Rafael York ashinjwa kugira imyitwarire itari myiza, ngo ni umukinnyi ugoranye cyane iyo ari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi, ku buryo hafashwe icyemezo cyo gukinisha abandi bakina ku mwanya we, we bakaba bamwihoreye.

Si uko ari umukinnyi mubi, ahubwo imyitwarire ye ni yo ituma atagihamagarwa.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top