Umuramyi Billy Believe yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Prophet Sinagaye Evrard
Umuhanzi Billy Believe (The Trumpet) ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Prophet Sinagaye Evrard afata nk’umubyeyi we.
Iyi ndirimbo ye nshya yayise ’Ku gasonga k’imisozi’ iri mu zigize Album aheruka gushyira hanze yitwa ’Narakunzwe na Yesu.’
Kuri iyi ndirimbo ye nshya avuga ko kuvuga ku gasonga k’imisozi aba ari nko kuvuga ko hari ikibanza cyo kuganza Imana yashyizemo cyangwa yateguriye abana bayo.
Kuba yarahisemo kuyikorana na Prophet Sinagaye yagize ati "Prophet ni umubyeyi wanjye, yarandeze haba mu buryo bw’umwuka no mu bundi buzima kuva nkiri umwana muto."
Iyi ndirimbo yasohoye mu buryo bw’amajwi n’amashusho avuga yizeye ko izamugirira umumaro ku buryo hari icyo izongera ku izina rye.
Avuga ko itegerejweho kuzagira uruhare rukomeye mu gukomeza kuzamura umuziki wa Gospel muri aka karere, by’umwihariko mu Rwanda n’u Burundi, aho Billy Believe akomeje kwagura ibikorwa bye no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.
Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bugezweho bwa Live Recording, buri kugenda bukundwa cyane mu bahanzi ba Gospel, aho indirimbo zicurangirwa imbere y’abantu zigafatwa mu buryo bw’amajwi n’amashusho icyarimwe.

Ibitekerezo