Imyidagaduro

Umuraperi Gravity Omutujju ukomeye i Kampala yarashwe

Umuraperi Gravity Omutujju ukomeye i Kampala yarashwe

Umuraperi Gilson Wabuyu uzwi cyane ku izina Gravity Omutujju muri Uganda yarashwe n’ucunga umutekano bagiranye amakimbirane n’intonganya Imana ikinga akaboko ararusimbuka.

Uyu muhanzi ari gukira ibikomere by’amasasu yarashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Gashyantare 2019, agahita ajyanwa mu bitaro ngo yitabweho n’abaganga.

Mu butumwa bwatambukijwe ku rubuga rwe rwa Facebook bwagiraga buti “Gravity Omutujju yarashwe n’umuntu witwaje intwaro utazwi. Amasengesho yanyu arakenewe."

Ikinyamakuru cya Daily Monitor dukesha iyi nkuru cyatangaje ko inzego zishinzwe umutekano zemeje amakuru y’iraswa ry’uyu muraperi. Polisi yavuze ko Omutujju yarasiwe kuri Sitasiyo ya Peteroli yitwa LK muri Bukuya mu Karere ka Kassanda. Umurinzi wamurashe yitwa Amos Muhebwa nubwo bakiri gukora iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu gace uyu muhanzi yarasiwemo, Norbert Ochom, yagize ati "Uyu muririmbyi yerekezaga ahitwa Lwebitute mu gitaramo hanyuma aparika kuri Sitasiyo ya Lisansi ngo ategereze abamuyobora ahabereye igitaramo."

Yakomeje agira ati "Nyuma yo gushyiramo Lisansi, umurinzi yahise abarasaho n’abo bari kumwe. Impamvu ntiturayimenya. Uwarashwe yagize ibikomere ku gihimba, ahita ajywanwa ku ivuriro rya Blue Star muri Bukuya ngo ahabwe ubufasha bw’ibanze. Ubu ameze neza. Abakekwa batatu batawe muri yombi ndetse imbunda na yo turayifite ubu."

Nyuma uyu muraperi yoherejwe muri Rubaga Hospital i Kampala aho ari kwitabwaho mu gihe abandi babiri bakekwaho uruhare mu iraswa rye bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kassanda.

Uyu muhanzi ni umwe mu baraperi bafite izina rizwi na benshi mu Mujyi wa Kampala, yaririmbye indirimbo zitandukanye zikunzweyo gusa yibanda ku buhanzi bukoresheje ururimi rw’imbere mu gihugu.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ntawimenya kasiyana
    Ku wa 25-07-2020

    Gravity omutujju balamushe bilambabaza kuberako ndumufanawd

IZASOMWE CYANE

To Top