Umuririmbyi Iryn Namubiru ari mu bantu 120 barohamye muri Victoria
Umuririmbyi ukomeye muri Uganda, Iryn Namubiru ari mu bantu basaga ijana barohamye mu kiyaga cya Victoria mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2018.
Ubwato bunini busanzwe bwari butwaye abakunzi b’umuziki 120, bwarohamye muri Victoria, abagera kuri 70 batabawe mu gihe 13 ari bo bamaze kumenyekanye ko bakuwe mu mazi bamaze gushiramo umwuka.
Umuhanzi Iryn Namubiru uri mu bagore bafite ubuhanga mu muziki wa Uganda, ari mu bakuwe mu mazi ari bazima. Itangazamakuru muri Uganda ryavuze ko akimara kuvanwa mu mazi yahise ajyanwa mu bitaro ari naho ari kugeza ubu.
Polisi ya Uganda, ishami rishinzwe ubutabazi bwo mu mazi iracyashakisha imibiri y’abantu bagera kuri 39 bataraboneka kugeza ubu. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu abashinzwe umutekano baraye bashakisha abarohamye kugeza mu masaha ya mugitondo.
Ubu bwato, bwavaga ahitwa Port Bell buca Luzira bwerekeza ahitwa Motola Beach ahari hagiye kubera ibirori byo kubyina no kwishimishiriza ku nkombe z’ikiyaga.
Mu bandi bantu bakomeye bivugwa ko barohamye harimo igikomangoma David Wasajja uvukana n’Umwami wa Buganda Kabada Ronald Mutebi. Umuraperi The Mith na we yari muri ubu bwato.
Wasajja ari mu bantu bakuwe mu mazi akiri muzima ndetse na we kugeza ubu ari mu bitaro.
Ku mbuga nkoranyambaga, hari video ngufi yakwirakwijwe igaragaza aba bantu barimo kunywa banabyinira mu bwato mbere y’uko burohama.
Iyi mpanuka ibaye, nyuma y’amezi abiri ubwato MV Nyerere burohamye muri Victoria hagakagwamo abasaga 80 abandi bakahasiga ubuzima.

Ibitekerezo