Siporo

Umuvugizi wa Rayon Sports yavuze kuri rutahizamu wayo ushinjwa kubeshya imvune

Umuvugizi wa Rayon Sports yavuze kuri rutahizamu wayo ushinjwa kubeshya imvune

Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier yavuze ko ibivugwa ko rutahizamu wabo, Joachim Bienvenu Vigninou yabeshye imvune atari byo kuko ibizami byo kwa muganga byagaragaje ko afite ikibazo.

Nyuma y’umukino wa shampiyona Rayon Sports yanganyijemo na Al Merreikh, Vigninou yavuze ko afite ikibazo cy’imvune y’urutugu, nyuma ku mukino wa Mukura VS yavuyemo umukino uratangiye ndetse ntiyongera gukora imyitozo.

Ejo ni bwo uyu rutahizamu yanyujijwe mu cyuma, amakuru yaje avuga ko nta kibazo afite ari nabwo byatangiye kuvugwa ko yabeshye imvune.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier yavuze ko ibyo ari ukubeshya kuko yababaye cyane ndetse atabasha kuzamura ukuboko ndetse n’abaganga bamwandikiye gukora "Physiotherapy."

Ati "Ibyo ni ukubeshya, yanyuze mu cyuma ibisubizo byagaragaje ko nta mvune ariko yarababaye kuko ntabwo abasha kuzamura akaboko, bamwandikiye gukora Physotherapy 15 banamuha imiti igabanya uburibwe. Rero biba bibabaje kumva umuntu aravuze ngo umuntu yabeshye imvune kandi arimo ababara."

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mutarama 2026 ni bwo Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Joachim Vigninou ukomoka muri Benin, akaba yaraje gufasha iyi kipe mu mikino ibanza ya shampiyona.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top