VIDEO: Asinah yahishuye byinshi ku musore yasimbuje Riderman
Umuhanzikazi Asinah Erra yongeye gusubirana uburyohe mu rukundo nyuma y’igihe kirekire yabonye mukunzi mushya, yemeza ko ubu aguwe neza no kugira umuntu umwitaho.
Asinah Erra wakanyujijeho mu rukundo rw’imyaka umunani n’umuraperi Riderman bagatandukana, kuri ubu arabara inkuru nshya y’uburyohe amazemo iminsi n’umunya-Albania bagiye kumara amezi atandatu bamenyanye.
Mu kiganiro cyihariye na ISIMBI, Asinah Erra yagarutse birambuye ku buzima bushya arimo n’uyu musore witwa Nedin[izina rimwe yemeye kuvuga nabyo bigoranye] . Ngo baramutse babanye bakwiturira mu Rwanda!
Asinah avuga ko nubwo ataramwerekana iwabo babizi neza ko asigaye afite umuntu umufashe neza ndetse bafitanye umubano ushobora kuvamo urugendo rushya bakubakana ubuzima, ati "Gahunda ni ukuyirekera Imana, burya icya mbere ni urukundo."
Yemeza ko muri iki gihe anyuzwe, ati "gukunda ni byiza, uba wumva utuje, uba wumva wishimye, igihe cyose ufite umuntu ukuba hafi ushobora kuguhamagara akumva ko wabyutse, ko wariye, ni ibintu umuntu wese aba yumva akeneye mu buzima. [Aseka] Igihe cyari cyari kimaze kuba kinini, ni byiza kugira umuntu."
Yavuze ko uyu musore bari mu buryohe yamukundiye kuba ari umuntu utuje kuko ari byo akunda. Mu kuvugana na we bwa mbere ngo bahuriye muri resitora, ijambo rya mbere umusore yamubwiye ni uko yamukunze, ariko ngo bibanza gufata igihe kugira ngo yemere kumuvugisha.
Asinah avuga ko ubu amezi atandatu agiye kwihirika amerewe neza mu rukundo nyuma y’urukundo yagize mbere rwajemo ikibazo. Abivugaho yagize ati "Ntabwo twahora mu hashize, nagombaga kumwakira nanjye nkiha amahirwe, ntabwo ari we nayahaye wenyine, nihaye ayo kongera kumenya undi muntu, gukunda no kongera gukundwa."
Ku bijyanye no gutinya guhemukirwa mu rukundo ngo ntafungukire umusore mushya bameranye neza, Asinah yagize ati "Njyewe ndakwiha wese, nirwo rukundo ngira, ngira urukundo rwinshi muri njye, ntabwo navuga ngo ngukunze gake, ubwo niba ngukunze mba ngukunze."
IKIGANIRO KIRAMBUYE NA ASINAH ERRA
Uyu mukobwa yavuze ko umusore bakundana afite umurimo akora mu Rwanda nk’umu-Engineer. Yakuyeho urujijo ku byibazwa ko yaba ari we usigaye umutera inkunga mu muziki avuga ko yawumufashamo nk’uko yamufasha mu bindi bintu ibyo ari byo byose.
Asinah mu muziki naho aravugisha benshi...
Asinah amaze iminsi yongeye kuvugwa cyane no kwibazwaho n’abamukurikira nyuma y’ifoto yasohoye yamamaza indirimbo ye nshya yitwa ’Mama Africa’. Uyu muhanzi agaragara yashyize utuntu tumeze nk’imitemeri ku mabere.
Yagize ati "Nashakaga kugaragaza gakondo y’abanyafurika mu myambarire, gusa abenshi babyakiriye neza bavuga ko batari bamenyereye amafoto nk’aya."
Yongeyeho ati "Ntabwo inteye isoni, ntabwo ari ifoto iteye isoni, urebye mu muco hano kera ni kuriya bambaraga, ntabwo navuga ngo ni urukozasoni, niba ushaka kuyigereranya n’ayo mafoto yandi."
Yavuze ko ari indirimbo irimo ubutumwa bw’umuco abantu bazishimira.
Muri iki gihe Asinah ngo yabonye ubujyanama bushya, ari gukorana n’Umunya-Nigeria ukiri muto witwa Mary Boniface wakoranye na Davido. Ngo yiteze kuzagera kuri byinshi muri iyo mikoranire mishya.
Yemeza ko afite intego zo kujya akora umuziki uhita ugera ku rwego mpuzamahanga by’umwihariko indirimbo ze zikamenyekana muri Afurika yose, bitandukanye n’uko mu gihe gishize byagendaga.

Ibitekerezo
kubwimana
Ku wa 14-11-2018ni uburyohe