Karangwa Lionel wihaye izina ry’ubuhanzi rya Lil G yatangaje ko afite imishinga ikomeye y’ubuzima bwe ari gutegura gukora mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2019 aca amarenga y’ubukwe no gusubira mu ishuri.
- Yatangiye gutegura urutoki ruzambara impeta
- Agiye gusubira ku ntebe y’ishuri
- Yakomoje kuri Shaddy Boo
Mu mishinga ikomeye Lil G ateganya avuga ko harimo ujyanye n’umwana we [atacyifuza kuvugaho muri iki gihe], ishuri ndetse no kuba yakora ubukwe nubwo byo atabyerura neza.
Ni ibikorwa uyu musore wabonaga ko yizihiwe cyane aha ikibariro cyo mu mezi atatu abanza ya 2019, agahamya ko agiye gutungura abantu bakamumenya mu bundi buryo nubwo bigoye guhamya iyo mishinga yose kuko nta wo yitsaho ngo awushimangire nk’uwamaze gutegurwa bya burundu.
Lil G yanyuze mu rukundo n’abakobwa batandukanye gusa yari amaze igihe atavugwa mu nkuru z’urukundo. Iyo abajijwe niba agitereta yikiriza ko abikora gusa ngo ntaritegura neza kwerekana uwo bari kumwe muri iki gihe.
Mu kiganiro cyiganjemo urwenya no gushyenga yagiranye na ISIMBI, yagarutse kuri bimwe mu bintu ateganya gukora muri iki gihe akomoza ku mishinga ikomeye afite mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Yahamije ko ngo agiye kugaragaza ibyo yaririmbye muri ’Nimba Umugabo’, ati "Ntabwo ndi bubivuge none aha, ariko vuga aha bagiye kubimenya kuko mfite imishinga igiye kuzamo ibyo bintu. Ejo bundi nzuzuza imyaka 12 muri uyu muziki no muri uru ruganda rwa showbiz. Iyo izazana n’ikintu runaka. "
Yongeyeho ati "Ngiye kugaragaza ibintu abantu batigeze bumva ko nagaragaza, hari ibyavuzwe, ariko ibyo batigeze bumva ko babona ku muntu nkanjye, barabibona mu minsi mike, reka mbe ndeba ko intoki zanjye ziteguye ahubwo."
Uyu muhanzi yanyuzagamo agasoma ku kinyobwa gifite urufuro yise ’Panache’, ubundi agaseka bidasanzwe.
Yakomeje agira ati "Ababyeyi banjye barambona bati ariko nubwo utera imbere ntusokoza... Ariko mu minsi mike nzasokozwa. Icyo kibazo cyo gusokoza kigiye kuvaho."
Lil G yagiye avuga kuri byinshi yavuze cyera birimo gukundana n’abakobwa 90, kugirana uburyohe n’umuzungo n’ibindi bitandukanye byose ngo byarangiranye n’imyaka ishize, ubu ibyo avuga nibyo bihamye!
Lil G agiye gusubira mu ishuri nyuma y’imyaka ine...
Lil G yavuye mu ishuri arangije ayisumbuye mu 2014, icyo gihe yasoje icyo cyiciro cy’amashuri afite amanota 19 mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (HEG). Ntibyamworoheye kuko yari yabanje gusubizwa inyuma azira gusimbuka umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye bigatuma awusubizwamo na wo.
Lil G yize mu mashuri atandukanye arimo KATIKAMU muri Uganda, Saint Peter’s Secondary School “Igihozo” riri i Nyanza no muri APE Rugunga ari naho yarangirije ayisumbuye.
Yashimangiye ko muri Mutarama azaba yaratangiye kwiga muri Kaminuza, ngo aracyahitamo icyo yakwiga hagati ya ’Business Management’ na ’Communication’ mu mashuri arimo Mount Kenya cyangwa ULK.
Ati "Uwo ni umwe mu mishinga mfite, gusa kuko muri iyi minsi mfite ibikorwa byinshi ntashaka kuvanga n’ishuri, nzabikora nko mu kwa Mbere [Mutarama]"
Lil G yakomoje kuri Shaddy Boo
Uyu muraperi yavuze ko byose ari byiza kuri Shaddy Boo, akomoza ku mashusho ye aheruka guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yasubizaga ibibazo by’umunyamakuru muri Tanzania, benshi bagaseka icyongereza cye.
Lil G yagize ati "Sinjya nkunda kwinjira mu bintu by’abandi cyangwa se ngo mbavugeho ariko uyu munsi ngiye kuvuga ikintu kimwe ku wundi muntu [...] Shaddy Boo, ni umukobwa mwiza, asa neza, ndamuzi, ariko uburyo muzimo ntabwo ari bwiza, kandi nakwifuje ko nk’umuntu ugaragara na we akabigiramo uruhare mu kugaragara yatuma uburyo agaragaramo."
Mu buryo bwo gushyenga, yiganye imvugo y’uyu mugore bamwe bashyira mu cyiciro cy’aba ’Slay-Queens,’ aravuga ati ’Nubwo ntibuka neza ibyo yavuze ubushize, ariko ubutaha azabinoze, azakosore ururimi."
)
Ibitekerezo