VIDEO: Umukobwa ushinjwa gutuka Mwiseneza Josiane yahishuye imvano ya byose
Uwihirwe Casmir Yasipi yahundagajweho ibitutsi n’inkoramutima za Mwiseneza Josiane bahanganiye ikamba muri Miss Rwanda 2019 aryozwa ifoto yashyize kuri Instagram akandikaho ijambo ryateje impaka.
Mwiseneza Josiane, niryo zina rivugwa kurusha andi yose 20 ari mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 ndetse hari benshi batazi undi mukandida uwo ari we wese usibye uyu mukobwa w’i Karongi.
Ntibyakorohera uwamuvuga mu buryo bugayitse kugeza aho irushanwa rigeze kuko uyu mukobwa arashyigikiwe mu buryo bukomeye, umutunze urutoki cyangwa ukamuyoberaho mu buryo bumunenga induru zakuvugiraho.
Ibi nibyo byabaye ku mukobwa witwa Uwihirwe Casmir Yasipi nyuma y’uko ifoto ye na Josiane yashyizwe kuri status ya Instagram ye ikandikwaho ijambo ’Savage’ ryakiriwe nabi hano hanze.
Uwihirwe Casmir yabwiye ikinyamakuru Isimbi.rw ko atari we wasohoye iriya foto ye na Mwiseneza Josiane ahubwo ko byakozwe n’umuntu winjiye muri konti ye agamije inabi.
Yagize ati “Konti yanjye yari ihujwe na konti zanjye ebyiri za Facebook kubera imishinga twari dufite natangije, byabaye ngombwa ko atari njyewe ugira password gusa. Sindamenya uwabishyizeho kugeza ubu, ababivuze kuriya kandi nanjye sinabarenganya, nanjye mfana umuntu ukamuvuga nabi kuriya nanjye narakara.”
Yongeraho ati “Igihari ni uko mbere bari kubanza kumenya impamvu bimeze kuriya, biraremereye cyane. Nanjye nabibonye birantangaza, ariko byasohotse kandi nta kundi byagenda gusa ubuzima burakomeza.”
Yavuze ko ririya jambo ‘Savage’ na we urikoresheje umuvugaho byamugwa nabi bityo akaba yiseguye ku muntu wese waketse ko ari we waryanditse ku ifoto ya Josiane yarangiza akayishyira hanze.
Yagize ati “Ririya jambo nanjye naribonye, ‘Savage’ bisobanura ikintu cy’ikinyamaswa, n’iyo umuntu yaba afite uwo mutima mubi ntabwo yabicisha ku mbuga nkoranyambaga. Ririya jambo riraremereye cyane, uwabikoze sinzi icyo yari agamije, wenda yashakaga kureba ngo ‘ni hehe byagera’.”
Ngo si ubwa mbere uyu mukobwa yinjirirwa n’abantu ku mbuga nkoranyambaga. Ati “Ntabwo ari ubwa mbere bari binjiye muri konti yanjye, byigeze no kubaho kuri Facebook […] Kuba byabaye, nagiye mu irushanwa nzi ko bizaba, nari niteguye ko hashobora kuzaba ibintu byiza cyangwa ibibi, gusa ubuzima burakomeje.”
IKIGANIRO NA UWIHIRWE YASIPI ASOBANURA IBYAMUBAYEHO:
Uwihirwe Yasipi Casmir wazize Mwiseneza Josiane bahatanye agatukwa bikomeye ni umukobwa w’imyaka 18 asoje amashuri muri Lycée de Kigali mu ishami ry’Imibare, Ubugenge na Mudasobwa. Asanzwe atuye mu Mujyi wa Kigali ariko yiyamamarije mu Burasirazuba nk’intara akomokamo.
Muri Miss Rwanda yinjiranye umushinga wo guteza imbere impano z’urubyiruko no gukomeza kurushishikariza gutekereza mu buryo bwisumbuye.
Uyu mukobwa asanzwe ari umuhanga mu mivugo yiganje mu rurimi rw’Icyongereza, yaherukaga kwegukana umwanya wa mbere mu irushanwa ry’abahiga abandi mu mivugo rizwi nka ‘Kigali Itatswe n’Ubusizi’ ryabaye ku wa 27 Ukwakira 2018.
Ku mbuga nkoranyambaga abenshi bibasiye Yasipi

Ibitekerezo
habumuremyi samuel
Ku wa 9-01-2019Njyewe nshingiye kubyo uwo mukobwa yabwiye mwiseneza josiane,kandi ari umuntu nkawe imana yarabaremye kimwe ntago yasipi akwiye gukomeza,mwirushanwa ryaba miss birababaje kugirango umwari atuke mugenziwe savage ni inyamaswa zo mu ishyamba ibyo ntibikwiriye nk’umwari w’u Rwanda.

Umugayo
Ku wa 8-01-2019Uwo mukobwa Uwihirwe n’ubwo bigaragara ko arengana kubera ari technological problems, ariko ibisobanuro bye birabura ikinyabupfura cyane. Si ugukabya afite n’ubwibone 100%, umuco wo ni 0. Ubwo se yananijwe n’iki kuvuga ati mumbabarire koko n’aho atari jye byaturutseho ariko biri kuri account yanjye? araca ku ruhanide, umunyamakuru nawe yifuje ko yasaba imbabazi ariko wapi. Isi ya none n’ejo iragoye pe. Courage ariko wari byinshi wahindura mu buzima bwawe (just advice from someone older than you)... Gusa birashoboka ko yagiye kuri tension nawe akaba akeneye counselling, hopefully bizaza. Bavuga ngo "uko inkende yurira igiti ijya hejuru ni ko ubwambure bwayo burushaho kugaragara"
clemecleys
Ku wa 8-01-2019Ese ko utarusha Josiane ubwiza niyo wavuga ko ari woe wabyanditse ntacyo byamuhinduraho. widufata nkinjiji ngo ntuzi uwabishyizeho. password iba iri personal si iya societe meme na manager wawe ntayo azi niba unamugira. gutukana rero ntibizabuza ukomeza kugerayo.
HirwA
Ku wa 8-01-2019Uwomukobwa$mumubabarirenawesiweYabokozeAtabigedereye
Gusa
Uwoyahemukiye
Amusabehimbabazi
Nkumunumukuru
Murakoze
Dasaba
Nuwoyahemukiye
AmuhimbAbazi
Abikuyekumutima

-xxxx-
Ku wa 8-01-2019Ntibyoroshye
-xxxx-
Ku wa 8-01-2019Ntibyoroshye
-xxxx-
Ku wa 8-01-2019Ntibyoroshye
Inno nkur
Ku wa 8-01-2019Ariko umuntu aradushushanya ubu turinjiji,ngo account ye yarinjiriwe katavuze ibindi se
Ahubwo yirukanwe kuko ingingo ngenderwaho yazangije ubuse iriya niyo brain na culture byiwe,amenye ko twize tuzi indimi natwe.
Nagumamo izongingo zombi bazazihindure(brain and culture)

Uwuyisaba
Ku wa 8-01-2019Andika Igitekerezo Hano
nibavyihoze abantu niko tumeze .
Déborah Tecquiste Ininahazwe
Ku wa 8-01-2019Ikinyoma cyeruy iyonsiguro ntibaho!!! Never gute wobuzi ko fcbk yaw ikoreshaband utazi ntuhindure password??!!😠😂 emera kovyashits mais urek kutubeshukoðŸ˜
Ingabire Justine
Ku wa 8-01-2019Iyo nsiguro yatanze sinoyemera 100%,araga puu
Ntawukuriryayo Nasson
Ku wa 8-01-2019Ubwo yasipi asabye imbabazi nimureke tumubabarire nibwo tutazi niba Atari kutubeshya.
Fulgence
Ku wa 8-01-2019Uyo musican ashobora gutuka josiane mbo ndakeka buriya nijarusi mumwihorere rwose ntaco yageraho rwose
Fulgence
Ku wa 8-01-2019Uyo musican ashobora gutuka josiane mbo ndakeka buriya nijarusi mumwihorere rwose ntaco yageraho rwose