VIDEO: Urwibutso Tidjara afite kuri se Kabendera Shinani wakanyujijeho kuri Radio Rwanda
Tidjara Kabendera ni umwe mu banyamakuru b’abagore bamaze kubaka izina mu buryo bukomeye kuri Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda, uyu mwuga awukora nk’impano ikomeye yasigiwe na se Kabendera Shinani.
Shinani Kabendera yakunzwe na benshi mu biganiro byiganjemo iby’umuziki mu Kigo cya RBA (Rwanda Broadcasting Agency), kuba yarinjiye muri uyu mwuga ngo abikomora kuri uyu mubyeyi we Kabendera Shinani wamamaye cyane kuri Radio Rwanda mbere ya Jenoside.
Yatangiye kumvikana kuri Radio Rwanda mu mwaka wa 2003 ubwo yimenyerezaga umwuga avuye muri Tanzania. Tidjara yahawe akazi nk’umunyamakuru uhoraho mu mwaka wa 2004, inzozi ze zahise ziba impamo.
Tidjara Kabendera yize amashuri abanza ku bigo bibiri ari byo EPA na Kivugiza, ayisumbuye ayakomereza kuri CIESKA aho yavuye ajya kwiga Ishami ry’Uburezi muri Tanzania mu ishuri rya Rugambwa Secondary School.
Yarangije amashuri yisumbuye afite amanota meza ariko yanga kujya kuminuza mu byerekeye uburezi ahubwo yinjira mu ishuri rya East African Training Institute [yafatwaga nk’agashami ka Kaminuza ya Dar es Salaam].
Umwuga yatangiye kuwihuguramo anabishyira mu bikorwa mu mwaka wa 2002, yahereye kuri Radio5 yakoreraga i Arusha ahava ajya kuri Radio Rwanda nabwo kwihugura. Ibi byaje kumuviramo akazi ka buri munsi ndetse kugeza ubu niho agikora.
Yabwiye ISIMBI ko, inzira yaciyemo mu itangazamakuru yari inzitane ariko ayicamo yemye kugira ngo asigasire umurage w’umubyeyi we umaze imyaka 18 atabarutse.
Yagize ati “Icyo mbasha kumubonamo ni uko yari intwari kuri twebwe nk’umuryango we, ku bo yakoranye, aho yanyuze hose yari intwari.”
Yongeraho ati “Nagiye kwiga itangazamakuru ari umuhamagaro, nahisemo gukoresha amazina yose harimo Kabendera rya Papa kugira ngo iri zina rizagire icyo rimarira umuryango […]Numvaga nshaka kwicara kuri micro papa yavugiyeho kandi nabigezeho ndetse nkora ikiganiro yakoraga.”
Mu byo akora byose mu mwuga, ngo aterwa imbaraga cyane n’amagambo se yamubwiraga akiriho ko ‘adakwiye kwemera ko hagira umuntu umukanga’, bityo akiyumvamo imbaraga zo gutsinda iteka.
Incamake ku buzima bwa Shinani Kabendera
Shinani Kabendera, ni umwe mu banyamakuru bamamaye cyane kuri Radio Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, nyuma aza kwigaragaza cyane mu Karere nk’umunyamakuru uhoraho wa BBC mu gace kazengurutswe n’Ikiyaga cya Victoria kugeza mu 2000 ubwo yitabaga Imana.
Yavukiye muri Tanzania ku itariki 12 Ukuboza 1949, ni naho yize amashuri ye yose. Mu mwaka wa 1971, nyuma yo kurangiza amasomo yaje mu Rwanda maze icyo gihe asanga Orinfor ishaka umunyamakuru uvuga ururimi rw’Igiswahili biba amahire kuri we mu kwezi kwa Gatanu muri uwo mwaka ahita atangira akazi kuri Radio Rwanda.
Kuva icyo gihe yagiye akora nk’umunyamakuru bisanzwe uvuga amakuru mu Giswahili ariko nyuma aza gusaba ko yazajya akora ibiganiro bigamije gushyushya abantu by’imyidagaduro no kogeza imipira mu rurimi rw’Igiswahili dore ko yari asanzwe ari umufana w’umupira w’amaguru ku buryo bukomeye.
Ubusabe bwe bwaje kwemerwa maze aza gutangiza ibiganiro byamenyekanye cyane birimo icyitwaga ‘Hodi Hodi Mitaani’ na ‘Salamu na mziki’ ndetse atangira no kugaragara ku bibuga bitandukanye yogeza umupira.
Kabendera Shinani yakoreye amaradiyo mpuzamahanga Deutsche Welle, Ijwi rya Amerika na BBC, yakoraga nk’umunyamakuru wo mu karere ariko udahoraho.
Mu mwaka wa 1976 Shinani Kabendera yaje kwambikana impeta na Kantarama Salama babyaranye abana batanu n’undi umwe Salama yari asanzwe arera maze bagira umuryango w’abana batandatu. Yaje kwitaba Imana ku itariki ya 27 Ugushyingo 2000.
)
Ibitekerezo
byumvuhire hassan
Ku wa 28-11-2018amahoro arahenda