VIDEO: Young Grace yiyemeje kuzacumbikira Mwiseneza Josiane naza i Kigali
Mwiseneza Josiane, umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, akomeje kuvugisha abantu bidasanzwe, kuva yamenyekana avugwa kurusha irushanwa ahataniye.
Mwiseneza Josiane w’imyaka 23, yasoje ayisumbuye mu byerekeye icungamutungo mu mwaka wa 2017. Yabaye ikimenyabose ubwo tariki ya 16 Ukuboza 2018 kubera uburyo yakoze urugendo rurerure n’amaguru ajya ahabereye ijonjora.
Ubusanzwe akomoka muri Rutsiro, mu buryo bwo koroshya urugendo, yavuye iwabo ajya gucumbika ku Nyundo hafi y’ahabareye ijonjora mu Mujyi wa Rubavu.
Nubwo avugisha abantu mu buryo budasanzwe, Mwiseneza Josiane arashyigikiwe mu buryo bukomeye. Abantu batandukanye batangiye kumwemerera ubufasha nyuma y’uko bamenye ko atifashije bifatika.
Umuraperi Young Grace ni umwe mu biyemeje gushyigikira Mwiseneza Josiane kugeza irushanwa rirangiye. Yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ati “Njyewe Josiane naramwishimiye, kandi ndi umufana we.”
“Niteguye kumushyigikira mu buryo bwose bushoboka, ikindi arabikwiye, arabishoboye, kubera iki ataba Nyampinga.”
Ubwiza si mukorogo…
Yongeyeho ati “Icya mbere arashoboye, afite ubwenge, afite uburanga kandi ubwiza ntabwo ari mukorogo gusa cyangwa umuntu w’inzobe, na we ni mwiza, kuri njyewe Josiane ni mwiza.”
Young Grace yavuze ko yashyigikiye Mwiseneza Josiane kuko baturuka mu gace kamwe mu Ntara y’Uburengerazuba bityo akaba yariyemeje kumuba inyuma kugeza irushanwa rirangiye.
Ati “Icya mbere duturuka ahantu hamwe, nabyo biri mu byatumye mushyigikira, ariko nakunze icyizere yigiriye […] Ntabwo biba byoroshye kwitabira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, kuba yaragiyemo ni uko yiyizeye.”
Uyu muraperi avuga ko atumva impamvu abantu batinda cyane kuri Josiane. Ati “Kuba abantu bakomeza kumutindaho nkeka ko ari uko yaje n’amaguru, ntabwo ari ibintu bidasanzwe, wenda ni uko nta bushobozi yari afite ariko azabugira.”
Young Grace ngo azakira Mwiseneza Josiane, ndetse yamwemereye ko niba adafite umuryango i Kigali azamucumbikira ndetse akamwitaho bishoboka mu gihe azaba yaje kurushanwa ku rwego rw’igihugu.
Ati “Ndi mu bantu bazamwakira i Nyabugogo hariya, uwampa nomero ye nanjye ndi mu bantu bamwakira. Niba adafite umuryango i Kigali nzamwakira nk’umuntu wo mu rugo, niba adafite n’umuryango i Kigali azarara iwanjye, nzanamutwara mugeze aho irushanwa rizabera.”
Irushanwa rya Miss Rwanda ku rwego rw’igihugu ribera mu Mujyi wa Kigali, buri mukobwa yiyitaho haba kwishakira icumbi ndetse n’uburyo bwo kugera ahabera ijonjora buri wese yishakira ikinyabiziga kimutwara.
Ni muri urwo rwego Young Grace yiyemeje kuzafasha Josiane mu ngendo azakorera i Kigali umunsi azaza kurushanwa n’abakobwa bo mu ntara zose.

Ibitekerezo
Clo
Ku wa 24-12-2018Nanjye ndamushyigikiye mubishoboye mwampuza nabandi bamushyigikiye tukareba ko twafatanya kumushyigikira weforjosiane
Ph
Ku wa 22-12-2018Ariko kombona josiane mwamwihaye nkaho bidashoboka?? Only God can lift her any time, Y grace aramucumbikira se kuko afite umutungo mwinshi ,ubwo nubwishongozi.
nsabimana alexis
Ku wa 21-12-2018rwose imana izabimufashemo
nsabimana alexis
Ku wa 21-12-2018rwose imana izabimufashemo
Ruzovu Jacques
Ku wa 20-12-2018Josiane turamushyigikiye kbs turashaka numero ya telephone ngotumutere inkunga.
Ruzovu Jacques
Ku wa 20-12-2018Josiane turamushyigikiye kbs turashaka numero ya telephone ngotumutere inkunga.
Jimmy
Ku wa 20-12-2018Young grace yagize Igitekerezo cyiza natwe uriya munyampinga Turagushyigikiye.
Jimmy
Ku wa 20-12-2018Young grace yagize Igitekerezo cyiza natwe uriya munyampinga Turagushyigikiye.
Nadine
Ku wa 20-12-2018Nibisigaye turizeye ko Imana izabimufashamwo