Abafana umunani ba Arsenal muri Uganda batawe muri yombi bakekweho kwiba inka 3
Polisi yo mu Karere ka Tororo muri Uganda, yataye muri yombi abafana 8 ba Arsenal aho bakekwaho kwiba inka 3 z’umuturage.
Aba batawe muri yombi mu gitondo cy’ejo hashize ku Cyumweru nyuma y’iperereza ryakozwe nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye muri Uganda bibitangaza, izo nka akaba ari izo mu gace ka Amagoro.
Bikaba bikekwa ko bifitanye isano no kwishimira Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza cyegukanywe na Arsenal nyuma y’imyaka 22.
Umuvugizi wa Polisi yo mu gace ka Bukedi, Moses Mugwe yagize ati “Twataye muri yombi abantu umunani bafitanye isano n’ubujura bw’inka 3 mu cyaro cya Amagoro. Iperereza ricyakomeje kandi turizera ko hari n’abandi babyihishe inyuma.”
Bivugwa aba batawe muri yombi binyuze mu makuru yatanzwe n’abaturage nyuma aho bavuze ko bifitanye isano n’uko kwishimira igikombe.
Polisi ikaba yasabye abaturage gutuza bakirinda kubangamira iperereza ariko bakihutira gutanga amakuru mu gihe babonye amakuru ashobora gufasha mu iperereza ry’izi nka zibwe.

Ibitekerezo