Abakora filime n’aba-DJs bazicuruza barashaka gukuraho urwikekwe hagati yabo
Abakora filime nyarwanda n’aba-DJs bazicuruza ku muhanda mu bice bitandukanye by’igihugu bageze kure inyigo izakuraho urwikekwe hagati yabo no guhohoterana bya hato na hato byajyaga bibaho bagonganishijwe n’inyungu.
Impande zombi zimaze igihe mu biganiro bigamije gushyiraho uburyo buzajya bukoreshwa mu gucuruza filime, abazikora bahagarariwe n’ikigo cyahawe ububasha bwo kuzicuruza muri federasiyo yabo.
Mu biganiro biherutse guhuza aba bombi bemeranyije gushyiraho ubu bufatanye bakazajya babifashwamo na porogaramu nshya iri gukorwa izasumbura izindi aba-DJs bajyaga bakoresha bigatuma habaho gutwara inyungu y’uwakoze igihangano ntagire icyo asarura.
Nubwo batarafata umwanzuro ku giciro filime zizajya zigurishirizwaho bamaze kwemeranya ubufatanye. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Habyarimana Charles uyoboye abacuruza filime bahagarariye abazikora yavuze ko ibiciro bizashyirwaho hubahirijwe ibyifuzo by’impande zose kuva ku wakoze filime, bo bahawe uburenganzira bwo kuzicuruza ndetse n’aba-DJs bazigeza ku Banyarwanda mu bice bitandukanye by’igihugu.
Yagize ati "Mu bihe byashize twajyaga dukora filime ariko abo bita aba-DJs, bakazicuruza tutabahaye uburenganzira. Twamaze kubona rero ko bazi gucuruza kandi begereye abakiliya dufata icyemezo cyo gukorana na bo aho kugira ngo tujye tubahiga nk’abanzi, ahubwo tubagire abafatanyabikorwa."
Yongeyeho ati "Igikorwa dutangiye ni icyo kuzahura isoko rya filime nyarwanda, leta yaduhaye inkunga. Twafashe ingamba, ubu twatangiranye n’aba bavuye muri buri karere ariko mu minsi iri imbere tuzajya no muri buri karere kuganira n’abakorerayo kugira ngo tugire imikorere mishya. Nko mu mezi atatu tuzahagurutsa isoko twirinda amakosa yagiye abaho mbere."
Yavuze ko ikigo cyabo ari ibigo byinshi byakurikiranaga uburenganzira bw’abahanzi byihurije hamwe bityo bigakuraho impungenge z’uko aba ba-DJs hari undi muntu wabahagarika gukora mu gihe bo babibemereye kuko bo bashinze imizi muri Federasiyo ya filime nyarwanda. Ngo uyu mushinga watwaye arenga miliyoni 60 Frw.
Mbonyimana Aime [Karidinari] ukorera mu Karere ka Kicukiro, umwe mu ba-DJs bitabiriye ibiganiro bya mbere kuri ubu bufatanye, yavuze ko nibaramuka bageze ku myanzuro ntakuka yo gukorana bizaba ari ibintu byiza kuri buri ruhande by’umwihariko kuri bo kuko ubusanzwe hari igihe batotezwa bakaba banafatwa bya hato na hato n’abantu bavuga ko ari bo bafite uburenganzira ku bihangano bacuruza. Ngo byatumaga umwuga wabo uhoramo urwikekwe.
Yongeyeho ko bahuraga n’imbogamizi zikomeye by’umwihariko umutekano muke bahuraga na wo no gufungwa bya hato na hato n’abantu bavuga ko ari bo bafite uburenganzira bwo gucuruza izo filime. Yavuze ko bishimiye kuba noneho bagiye kujya bakorana n’abantu bizewe ntihagire undi ubakoma mu nkokora kuko na bo icyo bifuza ari iterambere atari ugusahurira mu nduru.
Ibi biganiro byaherukaga mu mpera z’icyumweru gishize birongera gusubukurwa kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Ukuboza 2018, kuri Maison de Jeunes Kimisagara. Byitabirwa n’aba-DJs baturuka mu bice byose by’igihugu, buri karere kaba gahagarariwe.
Ubwo biheruka, iki gikorwa cyitabiriwe n’aba-DJs barenga 30, benshi bataha banyuzwe n’ubufatanye basabwe, ibyo abazanye uyu mushinga babona nk’ibitanga icyizere cy’ejo hazaza mu kuzahura isoko rya filime nyarwanda.

Ibitekerezo