Aisha yasabye Nyambo gukora ubukwe akamuvira mu nzira nubwo ari we muto (VIDEO)
Umukinnyi wa filime Inkindi Aisha yatangaje ko Nyambo Jessica ari we abona ugomba gukurikira mu gukora ubukwe nyuma y’uko benshi mu byamamarekazi bakunze kugaragara bari kumwe bagiye bashinga ingo zabo.
Mu kiganiro na ISIMBI, uyu mukobwa wamamaye muri sinema nyarwanda yavuze ko Nyambo Jessica na we basanzwe bakinana muri filime zitandukanye ari we abona ukwiye gukora ubukwe nyuma y’uko abarimo Umurerwa Nene Aziza Naila uzwi nka Nana, bakinanaga baherutse kurushinga.
Ati ”Mbona Nyambo ari we ugomba gukurikiraho nubwo inshuro nyinshi iyo mbimubwiye ahita ansubiza ngo ‘kandi unduta.’ Ariko nkibaza impamvu ambwira gutyo kandi Nana aruta agiye , Nyambo kurikira rwose.”
Aisha yakomeje yerekana kimwe mu bintu yakwishimira ari uko yazibona yatashye ubukwe bwa Nyambo bijjyanye n’uko ari bo bakobwa basigaye batarashaka kandi bakunze kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko iyo bigeze ku ngingo yo gukora ubukwe mu bakobwa bafite izina rinini mu myidagaduro nyarwanda.
Uyu mukobwa usanzwe ukina filimi zitandukanye zirimo n’izitambuka kuri shene ya youtube avuga ko nubwo mu buzima busanzwe akunze guhatirwa gukora ubukwe atajya yumva ari ku gitutu bitewe n’ibyo sosiyete imwifuzaho cyangwa intambwe ziterwa na bagenzi be bari n’inshuti ze.
Ati “Nta gitutu kindiho kuko bavuye iwabo nanjye nkava iwacu ukwanjye, buri wese n’ijyeno rye kubera ko buri wese aba afite igihe cye wenda nanjye mushobora kuzabubona .”
Uyu wigeze kugarukwaho bidasanzwe ku mbuga nkoranyambaga kubera amagambo yari yakoresheje avuga ko abasore badakora mu Ishami rishinzwe kurwanya Iterabwoba mu Ngabo z’u Rwanda rizwi nka Counter Terrorism Unit (CTU) ari imburamumaro yanasobanuye ko nubwo yagira igitutu mu buzima kidaturuka ku gushaka umugabo ahubwo kiba gishingiye ku bukene.
Usibye amakuru y’itandukana rye n’umuhanzi King V, inkuru z’urukundo rwa Aisha zongeye kubura mu mwaka ushize ubwo hasohokaga amafoto amwerekana yambitswe impeta na Nizeyimana Didier uzwi nka Muchoma.

Ibitekerezo