Amagambo yuje intimba umugore wa Dr. Byamungu yavuze mu kumusezeraho n’abana be bane
Dr Byamungu wari Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri Banki y’Igihugu y’Iterambere (BRD) n’abagize umuryango we bagera kuri bane bahitanywe n’impanuka ahitwa Lwengo ku muhanda uva Masaka werekeza Mbarara, mu ijoro ryo ku wa 30 Ukuboza 2018.
Nyuma y’inkuru y’incamugongo y’impanuka iherutse kubera muri Uganda ikagwamo Dr Byamungu Livingstone n’abana be bane, basezeweho mu cyubahiro kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Mutarama 2019.
Mu gusoza uyu muhango, umugore wa Dr. Byamungu wabashije kurokoka iyi mpanuka yatanze ubuhamya bukomeye ashimira ko yamubereye umugabo mwiza mu myaka 19 bamaranye.
Mukagatare Dorcus, umugore wa Dr. Byamungu yarokokanye n’umushoferi nubwo bombi bafite ibikomere bikomeye ndetse no mu muhango wo kubasezeraho umugore yagenderaga mu kagare.
Yagize ati "Dr [Byamungu] warakoze kumbera umugabo mwiza, twari tugiye kumara imyaka 20. Yakoze ibishoboka byose nk’umugabo mu rugo yakunze abana, arankunda, aramfasha ndiga ndarangiza. Ntacyo namubwira, ntan’icyo navuga ko atakoze. Uwiteka wenyine amumpere iruhuko ridashira."
Mukagatare yavuze ko kumenya Imana ari byo byamushoboje kwiyakira nyuma yo kubura abana be batanu na Se ubabyara mu mwaka umwe. Uyu muryango mu mezi ashize wapfushije umukobwa wari imfura yabo witwaga Uwase Charity ku wa 8 Werurwe 2018.
Yakomeje ati “Imana yashoboye kunsiga mu byo yansigiye ni ukugira ngo nzabashimire nzabane, namwe mu gihe Dr (Byamungu) adahari, Ngabo adahari, Charity adahari, Nziza adahari, Manzi adahari, Bless adahari […] Ntabwo nakwifuje kuba mpari aba bantu bose mvuze batari hano uyu munsi, ariko imigambi y’Uwiteka itandukanye n’iy’abana b’abantu.”
Yanagarutse ku bana be na Dr. Byamungu ati “Nari mfite abana beza ntabwo ari ukwivugira abana, ariko bakundaga Imana, bagakunda abantu, bakundaga kwiga. Manzi yari umuhungu uceceka cyane, ukunda kwiga, buri gihe namubwiraga ko azaba umunyapolitiki mwiza. Mu ijuru nziko Uwiteka afite abahanga benshi uhereye kuri Se.”
Mu bandi batanze ubuhamya harimo umuvandimwe wa Dr. Byamungu, Se wabo wamureze, Sebukwe ndetse na Uwera Ruth uvukana na Mukagatare. Amasengesho yo gusabira Dr. Byamungu n’abana be yayobowe n’Umushumba mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Paruwasi ya Mutagatifu Petero iri i Remera, Rev Dr Antoine Rutayisire.
Dr. Byamungu yari umuyobozi ushinzwe ishoramari muri banki itsura amajyambere BRD. Kuva muri 2001 kugeza 2007 yabaye umuyobozi mu mashami atandukanye muri iyi banki haba ubwishingizi mu buhinzi, ubwishingizi ku nyubako ndetse n’ubwishingizi ku amashuri.
We n’abana be, baherekejwe n’abantu benshi barimo inshuti, imiryango, abakoranye na Dr. Byamungu, abaturutse muri Uganda, abihayimana bo mu muryango yabarizwagamo, n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston; Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), Dr. Monique Nsanzabaganwa ndetse n’abandi.

Ibitekerezo
Nkuranya Anastase
Ku wa 16-01-2019Amaso n’amatwi yakira ibyiza n’ibibi.Gusa ibi byo birarenze,bikabije kuba bibi.
Imana ibakire,kd isange uriya mubyeyi!!!!!
Nkuranya Anastase
Ku wa 16-01-2019Amaso n’amatwi yakira ibyiza n’ibibi.Gusa ibi byo birarenze,bikabije kuba bibi.
Imana ibakire,kd isange uriya mubyeyi!!!!!
Nkuranya Anastase
Ku wa 16-01-2019Amaso n’amatwi yakira ibyiza n’ibibi.Gusa ibi byo birarenze,bikabije kuba bibi.
Imana ibakire,kd isange uriya mubyeyi!!!!!
Nkuranya Anastase
Ku wa 16-01-2019Amaso n’amatwi yakira ibyiza n’ibibi.Gusa ibi byo birarenze,bikabije kuba bibi.
Imana ibakire,kd isange uriya mubyeyi!!!!!
Nshuti Jadox
Ku wa 14-01-2019Imana niyo ifushoboza kwihangana ninayo imenya aho ishyira abayo. Niyakire uyu muryango
Maria
Ku wa 13-01-2019Niba hari inkuru ibabaje mubuzima yitwa iyi. Imana ibahe oruhuko ridashira. Kdi ihe uyu mubyeyi gukira no gukomera.
Maria
Ku wa 13-01-2019Niba hari inkuru ibabaje mubuzima yitwa iyi. Imana ibahe oruhuko ridashira. Kdi ihe uyu mubyeyi gukira no gukomera.
Lyncka irakoze
Ku wa 13-01-2019Ikintu cose kibah kwisi nimigambi y Imana akomeze kwihangan knd akomez guseng iman nay izamuh imbarag zokwihngn
Lyncka irakoze
Ku wa 13-01-2019Ikintu cose kibah kwisi nimigambi y Imana akomeze kwihangan knd akomez guseng iman nay izamuh imbarag zokwihngn
Niyitanga
Ku wa 13-01-2019Ihangane mubyeyi mwiza IMANA yabishubije nubwo bitugora kubyakira.
Niyitanga
Ku wa 13-01-2019Ihangane mubyeyi mwiza IMANA yabishubije nubwo bitugora kubyakira.
-xxxx-
Ku wa 12-01-2019Ntagitekerezo kinini notanga gusa birababje caaaane ariko Imana niyo yabasize kwisi ninayo ibisubije kuko niyo ibona ahotutabona ,kandi Ibahe iruhuko ridashira ,kandi ikomeze imuhe umufashawe kwihangana kuko nivyoroshe ,manawe nukuri Tumenyeko iyisi siyacu twese tuzotaha kandi tugomba guhora twiteguye buri second tubayeho kuri isi.manawe tubabarire uzaduhe natwebwe umunsi wokukwitaba tuzabe muribamwe bazoba barakwiteguriye nkuko ubishaka Manaa,
Munedor
Ku wa 12-01-2019Mwami imirimo yawe irahambaye;kndi ngo ntawabasha kuyirogoya;ngo ntanuwagukoma mu nkokora!;Mana ni wowe wenyine uzi impamvu yokujyanira umuryango hafi rimwe gusa nta mwana w’umuntu wabasha kubyifasha ngo yumve ibyaribyo gusa ufite impamvu zawe kandi nziza nubwo bigoye kubyumva!ngusabye ngo ukomeze uyu mubyeyi ndetse na famille yose ntago byoroshye ariko kubwawe biroroshye;ntago twinubye ahubwo ubushake bwawe buganze Amen
Rukundo
Ku wa 12-01-2019Mbega agahinda!