Umunyamakuru Angelbert Mutabaruka uzwi nka Angeli Mutabaruka yavuze ko atemera ko Satani abahano ahubwo ari ikiremwa gihimbano.
Uyu munyamakuru wa Radio&TV1, yabigarutseho mu kiganiro Rirarashe cyabaye ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026.
Angeli Mutabaruka, yavuze ko atemera imbaraga ahabwa, uburyo abera ahantu hose icya rimwe, akaba abona ari ikiremwa gihimbano.
Ati "Satani ubundi ko ari ikiremwa gihimbano. Satani ntawe! ntawe! Ni igihimbano Pe!"
Yakomeje asaba abamubonye kumubwira uko asa kuko benshi bamushushanya mu buryo butandukanye.
Ati "Abamubonye bamuzi bambwire uko asa. Hari abamushushanya bamukorera amahembe, abandi bakamushyiraho imirizo, abandi bakamushyiraho ibinwa bimeze nk’iby’inkuba, inkuba nayo ni igihimbano, uwo Satani baba bavuga ni uwuhe?"
"Satani asa ate? Mwahuriye he? Ryari? Yakubwiye mu ruhe rurimi? Satani avuga indimi zose?"
Yanibajije ukuntu afite ububasha bwo kuba yavuga indimi zose ziba ku Isi.
Ati "Ngaho Satani yagiye gushuka abantu mu Butaliyani ubwo avuga igitalitani, ajya gushuka abantu muri Espagne ubwo avuga Igisipanyolo, ajya gushuka abantu muri Amerika ubwo avuga Icyongereza, ajya gushuka abantu mu Bufaransa ubwo avuga Igifaransa, aza i Kigali gushuka abantu ubwo avuga Ikinyarwanda."
"Satani ubwo ashobora byose abera ahantu hose icya rimwe? Satani ntawe, ni igihimbano, pe! "
Mutabaruka yavuze ko wenda atanze ingingo ku bavugabutumwa yo kuzavugaho ariko yemera ko nta Satani ubaho.
Ati "Ndabizi abavugabutumwa mbahaye ingingo yo kuzavugaho ku Cyumweru no ku wa Gatandatu nibwo amateraniro aba, bazavuge ngo hari umuntu wahakanye Satani, ndamuhakanye pe! "
Yakomeje avuga ko anahabwa imbaraga adafite, aho yibaza uburyo abera ahantu hose icya rimwe.
Ati "Kuri uyu munota ari hano i Kigali muri studio arimo gushuka Lewis, ariko noneho ari n’i Paris arimo gushuka umuntu inyuma ya Stade de France wenda, ari no muri Brazil arimo gushuka umuntu ahantu, ari no muri Venezuela, uwo Satani ubera ahantu hose icya rimwe, ntawe."
Inkuru za Bibiliya zitubwira ko Satani yari Umumalayika mwiza aho yitwiga Lusiferi cyangwa umucyo w’igitondo mbere y’uko yigomeka ku Mana, yaje kwirukanwa mu Ijuru ajugunywa mu Isi nyuma y’uko ashatse kwishyira hejuru y’Imana.

Ibitekerezo