Andi makuru

Kuki gatanya uko iminsi ishira zigenda ziyongera?

Kuki gatanya uko iminsi ishira zigenda ziyongera?

Ese musigaye mubona ukuntu ingo hafi ya zose zo muri iyi minsi zirangirira muri gatanya? Umwaka umwe cyangwa ibiri biba bihagije ngo urugo rube rusenyutse.

Ibyatangiranye ibyishimo byinshi, bikarangirana n’ukwicuza kwinshi cyane. Ese kuki ingo z’iki gihe zitakiramba?
Imwe mu mpamvu zibitera ni uko imibereho y’abantu yahindutse. Abagore benshi barize, bafite akazi kandi bafite ubushobozi bwo kwitunga. Ibi bituma umuntu adakomeza kwizirika ku rugo rurimo ihohoterwa cyangwa agasuzuguro kubera ko atagitinya kubura ubufasha bw’amafaranga.

Ikindi ni uko abantu bagira ibyifuzo byinshi ku wo bashakanye. Umuntu aba yiteze ko uwo bashakanye aba umukunzi, inshuti magara, umujyanama ndetse n’umufatanyabikorwa muri byose. Iyo ibyo byifuzo bidahuye n’ukuri k’ubuzima, umubano ushobora gutangira kurangwa no kutumvikana.

Ikindi gitangaje ni ikoranabuhanga. Hari igihe abashakanye baba bicaye hamwe, ariko buri wese ari kuri telefone. Ibi bishobora kugabanya ibiganiro n’ubusabane, bigatuma ibibazo bitavugwa bigenda byiyongera. Kandi iyo icyo twakwita nk’itumanaho (Communication) gisenyutse, n’urukundo rushobora gukurikiraho.

Rero ikibazo si uko urukundo rw’iki gihe rwabuze burundu, ahubwo, imiterere y’urukundo n’ubuzima bw’abashakanye byarahindutse. Urugo rw’iki gihe rukeneye itumanaho, kwihanganirana no gukorana, aho kwishingikiriza gusa ku rukundo rwo mu ntangiriro kuko gukunda umuntu biroroha iyo ibintu byose bimeze neza; ikizamini nyacyo cy’urukundo gitangira iyo ubuzima butangiye kugorana.

Jean François Regis/ ISIMBI.RW}})

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top