Amatike yagiye hanze! Umukino Amavubi azakiramo Nigeria harimo n’itike ya Miliyoni
Hamaze kujya hanze ibiciro by’umukino Amavubi azakiramo Nigeria ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha aho harimo n’itike ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Ni umukino wa kabiri w’itsinda D mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc aho Amavubi tariki ya 10 Nzeri azakira Nigeria kuri Stade Amahoro.
Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino bikaba byamaze kujya hanze ndetse n’amatike yatangiye gucuruzwa.
Itike ya make ni 2000 Frw akaba ari ahasanzwe ariko mu myanya yo hejuru (Upper Bowl), ahasanzwe mu myanya yo hasi ni 3000 Frw (Lower Bowl).
Hari kandi mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni ibihumbi 20 Frw, hari icyiciro cyiswe ’Buiness Suite’ aho itike yaho ari ibihumbi 50 Frw ni mu gihe itike ya Miliyoni y’amafaranga ari muri ’SkyBox’.
Amavubi agiye gukina uyu mukino nyuma y’uko mu mukino wa mbere yanganyije ejo na Libya 1-1. Biteganyijwe ko igera mu Rwanda saa 00:50’ zo muri iri joro.

Ibitekerezo