Ambasaderi w’u Rwanda muri Sweden, yakiriye mu biro bye umuhanzi Josh Ishimwe amushira kuba yaraje gutaranama nabo mu Kwizihiza umunsi wo Kwibohora.
Josh Ishimwe ni umwe mu bataramiye Abanyarwanda n’inshuti zabo ziba muri Sweden mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora wizihizwa buri tariki ya 4 Nyakanga.
Kuri iyi nshuro, ni ku nshuro ya 32 u Rwanda rwizihizaga uyu munsi, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Amb. Diane Gashumba akaba yashimiye Josh Ishimwe.
Ati "Ikaze Josh Ishimwe!
Abanyarwanda n’inshuti zacu dutuye muri Sweden twishimiye gutaramana nawe kuri uyu munsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32."
"Uyu munsi turibuka intego twihaye yo kubumbatira ubumwe bwacu no gukorera hamwe mu guteza imbere u Rwanda rwacu. Turibuka kandi dushima abasore n’inkumi ba FPR Inkotanyi bitanze bagatanga n’ubuzima bwabo ngo u Rwanda rwongere kubaho."
Ibirori nk’ibi byagaragaza uruhare rwa Diaspora n’abahanzi mu guharanira ubumwe no kubungabunga amateka y’Intwari zitangiye u Rwanda.
U Rwanda rurizihiza imyaka 32 FPR Inkotanyi ibohoye igihugu ingoyi y’ubugome, ubuhake, ivangura yimakaza ubumwe, ubwigenge nyakuri n’iterambere.

Ibitekerezo
Kampayana Alphonse
Ku wa 3-08-2026Uwo mubyeyi IMANA umuhe umugisha hamwe nikipe yabanyarwanda rayon turagugunda mubyeyi
Kampayana Alphonse
Ku wa 3-08-2026Uwo mubyeyi IMANA umuhe umugisha hamwe nikipe yabanyarwanda rayon turagugunda mubyeyi
Iyakaremye kevin
Ku wa 6-07-2026Ese umuntu abaye akunda gukina umupira kandi yumvayabishobora ariko akaba atarizeese uwo muntu yabona amahirwe yo gukina?