Umukobwa wa Perezida Paul Kagame, Ingabire Ange Kagame, yasabwe n’umusore bakundana witwa Bertrand Ndengeyingoma mu birori bikomeye byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 28 Ukuboza 2018.
Nyuma y’iyi misango yahuje imiryango n’abandi bantu batandukanye batumiwe muri ubu bukwe, Ange Kagame yavuze amagambo akomeye ashimangira urukundo rwe ku wo bagiye kubana, ababyeyi be, abavandimwe n’abandi bose bamushyigikiye.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Ange Kagame, yabanje kwandika ati "Mu buryo bwose umukobwa ashobora gushaka. Mwarakoze kugendana nanjye mu buzima n’ejo hashize."
Ku mugabo we, yagize ati "Rukundo rw’ubuzima bwanjye, ndangamiye gukomeza ubu buzima turi kumwe. Kuri twe n’ubuziraherezo." Ni ubutumwa yakurikije utumenyetso tubiri tw’umutima dushushanya urukundo.
Ange Kagame yavuze no ku muryango we by’umwihariko ababyeyi be no ku bavandimwe. Yabashimiye kuri buri kimwe bamukoreye. Byari ibyishimo bikomeye ku munsi we w’ibirori.
To the Love of My Life- I look forward to continuing to do life with you. To Us & To Forever❤️😊 pic.twitter.com/ZsSwW8vW9V
— Ange.I. Kagame (@AngeKagame) December 29, 2018
Ange I. Kagame wasabwe afite imyaka 25 ni umukobwa ukurikira imfura ya Perezida Kagame, Yvan Cyomoro we ufite imyaka 28, yize amashuri ye mu Rwanda no muri Amerika aho yize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, ahitwa Smith College muri Northampton, Massachusetts.

Ibitekerezo