APR FC yakuye mama ku gataro, yampaye imodoka, yanyubakiye inzu... - Migi wongeye gucokoza Rayon Sports
Mugiraneza Jean Baptiste Migi, yavuze ko APR FC yabaye umuryango we kuko ibyo yamukoreye birenze ibyo umuntu yatekereza.
Migi wakiniye APR FC imyaka 9, azwiho gucokoza Rayon mu buryo bushoboka bwose, avuga ko mbere na mbere abantu bakwiye kumenya ko nta nka y’ubururu n’umweru ibaho (aha yashakaga kuvuga amabara Rayon Sports yambara).
Ati "Nkunda ibara ry’umukara n’umweru, risa neza, ririyubashye, uzarebe ukuntu inka y’umukara n’umweru iba ari nziza. Nta nka y’ubururu n’umweru ibaho."
Migi yakomeje avuga ko nta kintu na kimwe ashinja APR FC kuko yamukoreye byose bishoboka mu buzima, no kuba ari uwo ari we abantu bavuga Migi ari ukubera APR FC.
Ati "APR FC njye ntabwo nyifata nk’ikipe ahubwo nyifata nk’umuryango, APR FC yakuye mama wanjye mu bukene, imukura ku gataro imishingira butike (boutique), nanjye ubwanjye banguriye imodoka, banyubakira inzu, nayigezemo ndi ingaragu nyivamo narashatse."
Yavuze ko ubwo yarimo yibaza uko bizagenda mu bukwe bwe, APR FC yabumukoreye bwose nta n’igiceri atanze.
Ati "Ndagira ngo mbabwire ko ubwo narimo nibaza aho nzakura ingengo y’imari y’ubukwe bwanjye, APR FC yabukoze bwose nta n’igiceri ntanze."
Migi yashimiye ubuyobozi bwose bwa APR FC burangajwe imbere Gen (Rtd) James Kabarebe avuga ko yamubereye nka se, Gen Mubarakh Muganga ndetse na Maj Gen Kagame Alex.
Mugiraneza Jean Baptiste Migi yakiniye APR FC kuva 2007 kugeza 2015 ubwo yajyaga muri Azam FC yo muri Tanzania, nyuma ajya muri Gor Mahia, yayigarutsemo 2018 batandukana 2019.

Ibitekerezo
Nziyomaze dieune
Ku wa 21-12-2025Turabakunda