Chaolin yakoze amateka mu mukino wa APR FC, Ouattara ararwana kugeza ku kuka ka nyuma
Umunyezamu wa Musanze FC, Nsabimana Jean de Dieu yaraye akoze amateka mu mukino yahuyemo na APR FC aho yakuyemo imipira igera ku icumi yose yaganaga mu izamu.
Wari umukino w’ikirarane cy’umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2026-27 utarakiniwe igihe kuko APR FC yari mu mikino Nyafurika.
Ni umukino wabonetsemo uburyo bwinshi cyane ku ruhande rwa APR FC ariko umunyezamu Chaolin abyitwaramo neza.
Muri rusange APR FC yateye imipira 24 mu izamu rya Musanze FC ariko 13 ni yo yagannye mu izamu itatatu iba ari yo ivamo ibitego.
Muri aya mashoti harimo imipira ine yakuyemo ya Cheick Djibril Ouattara wamuteye itandatandatu ariko itanu iba ari yo igana mu izamu, umwe uba ari wo uvamo igitego.
Harimo umutwe ukomeye wo ku munota wa kabiri ku mupira wari uhinduwe na Mamadou Traore ariko Chaolin arawufata.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira kandi ku munota wa 43, Ouattara yongeye gutera ishoti rikomeye nabwo arikuramo. Ku munota wa 75 yongeye gutera undi mupira Chaolin awukuramo kimwe no ku munota wa 82 nabwo yakuyemo umupira we ukomeye.
Djibril Ouattara wari wagerageje ibishoboka byose dore ko umupira we wagannye hanze ari umwe wo ku munota wa 31, yaje gutsinda Chaolin wari wamugoye igitego ku munota wa 3 w’inyongera muri itanu yongeweho. Muri Rusange Ouattara yateye imipira itandatu, itanu igana mu izamu.
Chaolin uretse iyi mipira ine ya Cheick Djibril Ouattara yakuyemo imipira ibiri ikomeye ya Seidu Yussif Dauda ku munota wa 71 na 83. Irya Memel Dao ku munota wa 34. Imipira ibiri ya Ishimwe Abdul ku munota wa 74 na 75 ndetse n’umupira wa Ishimwe Christian ku munota wa 76.
Chaolin akaba yabaye umunyezamu wa mbere ukuyemo imipira myinshi (10) mu mukino umwe muri uyu mwaka w’imikino wa 2026-27.

Ibitekerezo