APR FC yamaze kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, irimenyesha ko ititeguye gukina Super Cup y’amakipe ane.
Byari bimaze iminsi bihwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga ko APR FC itishimiye uburyo bwashyizweho bwo gukinamo Super Cup aho byavuye ku makipe abiri (iyatwaye Shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro).
Uyu mwaka FERWAFA yemeje ko Super Cup izakinwa n’amakipe ane, APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC.
APR FC ejo yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko ubu buryo bushya bwashyizweho ititeguye kubukinamo kuko yiteguye Super Cup y’umukino umwe wa Rayon Sports.
Ivuga ko babimenyeshejwe batinze kandi baramaze gufata izindi gahunda, ikindi bakaba batarigeze baganiriza amakipe azakina.
Yanavuze ko niba yifuza guhindura uburyo iri rushanwa ryakinwagamo, bazabikora umwaka utaha, amakipe yarabimenyeshejwe kare.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rikaba rigiye kwicara rikiga ku busabe bwayo kandi ko mu minsi ya vuba icyemezo kizatangazwa.

Ibitekerezo
Norbert
Ku wa 25-08-2026APR UBWOBA BWA YIRENZE
Ndacyayisenga norbert
Ku wa 25-08-2026APR irabona aya makopora rayon itera ikaza muri super cup wapi.
Ndacyayisenga norbert
Ku wa 25-08-2026APR irabona aya makopora rayon itera ikaza muri super cup wapi.
Ndacyayisenga norbert
Ku wa 18-08-2026Apr fc yatinye rayon muri super cup
Irasubiza fabien
Ku wa 12-08-2026Barawusubiza
Irasubiza fabien
Ku wa 12-08-2026Barawusubiza
Damien harerimana
Ku wa 12-08-2026Ntabwo apr yagakoze ibyobintu ntibiyibereye
Damien harerimana
Ku wa 12-08-2026Ntabwo apr yagakoze ibyobintu ntibiyibereye
GATERA Anaclet
Ku wa 11-08-2026Ubundi FERWAFA yakagombye kuba yaramenyesheje amakipe hakiri kare, aho APR FC iri mu kuri kuko ntiwakwemera ibintu biza bikwituraho.