Stephen Constantine yavuze impamvu atahamagaye Emeran Noam, Samuel Gueulette
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Stephen Constantine yavuze ko nta mukinnyi ufite ikibanza mu ikipe y’igihugu ku buryo atasimbuzwa kandi ko kuba hari abatahamagawe bitavuze ko batazagaruka.
Yabigarutseho ubwo yari abajijwe impamvu hari abakinnyi nka Samuel Gueulette na Emeran Noam bari bahari mu mikino iheruka ariko ubu bakaba batarahamagawe.
Constantine, yavuze ko kuba umukinnyi yahamagarwa bitavuze ko aba yaguze ikibanza cy’imyaka 10 mu Mavubi.
Ati "Kuba warahamagawe mu ikipe y’igihugu ntabwo bivuze ko ugiye kuyigumamo mu myaka 10 ikurikiyeho."
Yakomeje avuga ko ubu Rwanda rufite amakipe y’abato akomeye, ubu hari abarimo gukomanga mu ikipe y’igihugu.
Ati "Dufite ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 nziza, iy’abatarengeje imyaka 20 na 23. Hari abakinnyi bakina mu batarengeje imyaka 23 barimo gukomanga mu ikipe y’igihugu nkuru."
Constantine yavuze ko hari impamvu nyinshi zatuma badahamagarwa, gusa ngo kuba batarahamagawe ntibivuze ko ubutaba batahamagarwa.
Ati "Rimwe muzabona abakinnyi bahari, ubundi badahari, ni ibisanzwe mu ikipe y’igihugu. Bamwe ntibakina, abandi baravunitse, abandi wenda ntabwo bitwaye neza mu mwiherero uheruka, ntibivuze ko kuba badahari uyu munsi, batazahamagarwa ubutaha."
Yavuze ko kuba batamagawe na none bishobora kuba biterwa n’imikino ya Mali bazakina ashobora kuba atabakeneye, hari impamvu nyinshi zishobora kuba zaratumye atabahamagara.
U Rwanda rufite imikino ibiri na Mali mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2026. Muri Mali ni tariki ya 13 Ugushyingo 2026 mu gihe mu uwo kwishyura mu Rwanda ari tariki ya 17 Ugushyingo 2026.

Ibitekerezo