Siporo

Niyomugabo Claude yaruciye ararumira abajijwe ku hazaza he

Niyomugabo Claude yaruciye ararumira abajijwe ku hazaza he

Niyomugabo Claude wahoze ari kapiteni wa APR FC, yaruciye ararumira ubwo yari abajijwe niba yaramaze kubona ikipe cyane ko iminsi ibaye myinshi.

Muri Nyakaga 2026 nibwo APR FC yatangaje ko itazakomezanya na Niyomugabo Claude, ni nyuma y’imyaka itandatu ayikinira.

Niyomugabo Claude yavuze ko ubu ahugiye mu ikipe y’igihugu, nyuma y’imikino ya Mali ari bwo ashobora kuzagira icyo abivugaho.

Ati "Abanyarwanda nanjye ndabakunda. Ubu icyo navuga ubu ndi mu ikipe y’igihugu, nyuma y’ikipe y’igihugu, muzabimenya."

Hari amakuru avuga ko Niyomugabo Claude yamaze kumvikana n’ikipe yo muri Libya ari ho ashobora kuzerekeza.

Niyomugabo Claude ari mu ikipe y’igihugu irimo kwitegura imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane w’itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 bafitanye na Mali muri Mali tariki ya 13 Ugushyingo 2026 n’i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2026.

Niyomugabo Claude yaruciye ararumira abajijwe ku hazaza he
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top