Siporo

Bane basezerewe mu Mavubi yerekeje Cape Verde

Bane basezerewe mu Mavubi yerekeje Cape Verde

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y’igihugu Amavubi yahagurutse mu Rwanda yerekeza Cape Verde gukina n’iki gihugu mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Amavubi yahagurutse mu Rwanda nyuma yo kwisasira Liberia iyitsinze ibitego 3-1 mu mukino wabaye ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026.

Umukino w’u Rwanda na Cape Verde yatangiye itsindwa na Mali, uzaba tariki ya 29 Nzeri 2026.

Mu bakinnyi umutoza yari afite mu mwiherero, yasezereye abakinnyi bane barimo umunyezamu Niyongira Patience wa Police FC, Uwiyaremye Fidali wa APR FC, Mugisha Yves wa Rayon Sports na rutahizamu wa Mbonyumwami Taiba wa Ethiopian Coffee SC.

Abakinnyi yajyanye ni; Hakizimana Adolphe, Ntwari Fiacre, Mutsinzi Ange, Niyigena Clement, Kavita Phanuel, Nkulikiyimana Darryl, Imanishimwe Emmanuel, Mickels Leroy na Emeran Noam.

Hari kandi Niyomugabo Claude, Kwizera Jojea, Byiringiro Jean Gilbert, Uwumukiza Obed, Mugisha Gilbert, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Samuel Gueulette, Hamis Hakim, Muhire Kevin, Nshuti Innocent, Biramahire Abeddy, Mickels Joy Lance, Mickles Slayd na Iradukunda Elie Tatou

Nyuma yo gutsinda Liberia, Amavubi yerekeje muri Cape Verde
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top