Imyidagaduro

Bruce Melodie yasibye amashusho yerekanaga The Ben na Muyoboke bagwa

Bruce Melodie yasibye amashusho yerekanaga The Ben na Muyoboke bagwa

Umuhanzi Bruce Melodie yamaze gukuraho ubutumwa yari yashyize ku rubuga rwa Instagram bwagarukaga ku kugwa kwa mugenzi we The Ben na Muyoboke Alex, nyuma y’uko benshi ku mbuga nkoranyambaga bamunenze bavuga ko ibyo yakoze bidakwiye.

Mu masaha make ashize, Bruce Melodie yari yashyize kuri Instagram amashusho agaragaza The Ben agwa ku rubyiniro mu gitaramo cya Summer Country Tour cyabereye i Bugesera, ayaherekeza n’andi agaragaza Muyoboke Alex agwa mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu Ukuboza 2025 mbere y’igitaramo cya The New Year Groove 2026.

Uyu muhanzi yari yanise aba bombi "Mugwaneza na Rugwiro", ndetse yandika ubutumwa bugira buti: "Ku wa 4 Nyakanga 2026, gahunda ni ukugwirirana!", amagambo benshi bafashe nk’akomeza gushotorana na The Ben mbere y’igitaramo cya nyuma cya Summer Country Tour kizabera i Rubavu.

Icyakora, ubu butumwa ntibwakiriwe neza na benshi. Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bidakwiriye gukoresha impanuka yabaye ku bandi mu rwego rwo gusetsa cyangwa kubashinyagurira, basaba Bruce Melodie kubusiba.

Nyuma y’igitutu cy’abamukurikira, Bruce Melodie yahise afata icyemezo cyo gukuraho ayo mashusho kuri konti ye ya Instagram.

Ibi bibaye mu gihe The Ben na Bruce Melodie bakomeje kuvugwaho guhatana mu muziki, ibintu bikunze gukurura impaka mu bakunzi babo.

Kuri ubu, abahanzi bombi bahuriye mu bitaramo bya Summer Country Tour 2026 byateguwe hirya no hino mu gihugu. Byamaze kubera i Musanze, Nyagatare na Bugesera, bikaba biteganyijwe gusorezwa mu Karere ka Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.

Bruce Melodie yari yashyize hanze amashusho ya The Ben agwa ku rubyiniro
Muyoboke Alex na we yari yashyize hanze amashusho ye agwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top