Siporo

Buri muntu agira ihungabana, naricaraga nkumva narira - Umunyezamu Rihungu

Buri muntu agira ihungabana, naricaraga nkumva narira - Umunyezamu Rihungu

Umunyezamu wafatiye Bugesera FC na Police FC, Kwizera Janvier Rihungu yavuze ko yahuye n’ihungabana bituma bimusunikiriza kuba yasezera umupira w’amaguru imburagihe.

Rihungu yavuze ko yamaze kuba yafata umwanzuro wo gusezera umupira w’amaguru ku myaka 26 y’amavuko gusa.

Ni ibintu avuga ko yatewe n’ibyo yahuriye na byo mu kazi afata umwanzuro wo gusezera nta muntu agishije inama.

Ati "Biri mu nzira gusezera umupira w’amaguru. Hari ibintu byinshi umuntu anyuramo mu kazi ke bikaba byatuma afata umwanzuro ahubutse nta muntu agishije inama."

Yemeje ko ari ihungabana ryo kuba yari amaze kubona amahiwe abanzamo mu ikipe ya Police FC ariko bikaza kumuhindukiraho bitewe no kuzana abanyamahanga.

Ati "Navuga ko ari ihungabana, buri muntu agira ihungabana akuye ku kintu runaka. Ni byo nagize umwaka mwiza (2022-23) rero aya makipe abiri yari afite politiki yo gukinisha abanyarwanda (Police FC na APR FC) ihindutse nanjye byahise bimpindukana."

Yakomeje avuga ko umwaka w’imikino wa 2023-24 yiciraga akumva yarira bitewe n’ukuntu yibukaga ko umwaka ushize yari umunyezamu wa mbere, ariko akaba yarisanze ari uwa 3 bitewe n’imvune yaje kugira.

Ati "Naricaraga nkumva narira. Narebaga uburyo umwaka ushize nakinnye ariko nareba uburyo nicaye nkumva binciye intege."

Amakuru avuga ko nyuma yo gufata umwanzuro wo gusezera umupira w’amaguru arimo yitegura kuba yajya muri Finland asanzeyo umugore we.

Kwizera Janvier Rihungu yakomoje ku ihungabana yagize ryataumye asezera umupira igihe kitageze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top