Camarade yamaze kwishyura FERWAFA amafaranga yarezwe kunyereza asaba gufungurwa
Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade yasabye Urukiko ko yafungurwa by’agateganyo bitewe n’uko arwaye kandi n’amafaranga yarezwe kunyereza yamaze kuyishyura.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kamena 2026 ni bwo Kalisa Adolphe yaburanye mu bujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho birimo kunyereza umutungo ndetse no gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.
Akaba yari yajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yari yasabye ko rwamurekura by’agateganyo mbere y’urubanza mu mizi, ariko rubitera utwatsi.
Camarade yabwiye Urukiko Rukuru ko arwaye umugongo, impyiko n’umutima kandi atarafungwa yari yaratangiye kwivuriza muri Algeria bityo gufungwa bitamworohereza kwitabwaho cyane ko atemererwa n’igororero kuba yakoresha ubwishingizi bwe yivuza.
Ikindi yagaragaje ko atinda kubona ubuvuzi no kubonana na muganga nubwo igororero rivuga ko ribavuza kandi ku gihe.
Ibi byashimangiwe n’umwunganizi we mu mategeko, Me Gashagaza wavuze ko agorwa no kwivuza muri gereza kuko bitwara igihe kirekire.
Ikindi Camarade yavuze ko amafaranga ashinjwa kunyereza angana na 21387$ yamaze kuyishyura kuri konti ya FERWAFA bityo bamufungura akajya hanze kwivuza uko bikwiye.
Ubushinjacyaha bwemeye ko Kalisa afite uburwayi koko ariko ko Igororero ryagiye rigaragaza ko rimuvuza nk’uko biteganywa n’Itegeko bugaragaza ko uregwa atafungurwa by’agateganyo kuko gereza imuvuza ahubwo yashyiramo imbaraga kugira ngo imufashe ku buryo byajya bikorwa vuba, ikindi ngo si ihame ko umuntu urwaye afungurwa.
Ubushinjacyaha bwemeye ko tariki ya 17 Werurwe 2026, Camarade yashyize kuri konti ya FERWAFA amafaranga angana 21387$ ashinjwa kunyerezwa, ibintu buvuga ko ari byiza kuba yaribwirije akagarura ayo mafaranga ariko bidakuraho uburyozwacyaha cyane ko mu bihano ashobora guhanishwa harimo n’ihazabu yikubye inshuro nyinshi ayo yanyereje.
Umucamanza yababije Ubushinjacyaha icyo buvuga ku kuba yarekurwa by’agateganyo, buvugwa ko babisuzuma neza ariko kuri bo babona nta mpamvu yatuma arekurwa.
Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 30 Kamena 2026, Saa Cyenda.

Ibitekerezo