Umukinnyi ukina mu kibuga hagati w’umunyarwanda, Mugisha Bonheur Casemiro yavuze ko impamvu yanze kugaruka muri APR FC ari uko yifuza kugira byinshi akora hanze y’u Rwanda.
Casemiro aheruka gusoza amasezerano ye muri AS Marsa yo muri Tunisia, yavuze ko ubu nta kipe afite.
Ati "Nasoje amasezerano ubu nta kipe murabona mfite ariko mu minsi iri imbere irajya ihagaragara narasoje ni yo mpamvu naje mbere."
Abajijwe impamvu yanze kugaruka muri APR FC kandi yaramwifuje yavuze ko ari uko abona hari byinshi agifite gukora hanze y’u Rwanda.
Ati "Impamvu navuga ko ari intego zanjye muri rusange, hari intego nifuza kugeraho hanze y’igihugu kirenze kuko byinshi narabibonye mu Rwanda, nshaka no kugerageza hanze nkareba ko nakomeza nkagera ku rwego nifuza kuba ndiho."
Mugisha Bonheur yakiniye Heroes FC 2017-19, 2020-2021 yari muri Mukura VS, 2021-2023 yakiniraga APR FC yavuyemo yerekeza muri AS Marsa.

Ibitekerezo
Ndayisengajohn
Ku wa 29-08-2024NfanaAPR