Iyobokamana

Christus Regnat yanyuze abitabiriye igitaramo cyayo (Amafoto)

Christus Regnat yanyuze abitabiriye igitaramo cyayo (Amafoto)

Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika i Remera yakoze igitaramo kizihiye benshi kigamije gusakaza ubutumwa bwo ‘Gusingiza Imana, Kurata u Rwanda, umuco n’amahoro bya muntu’.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Ugushyingo 2018 muri Serena Hotel. Cyitabiriwe mu buryo bukomeye n’abakunda iyi korali n’abandi bakirisitu muri rusange.

Abitabiriye banyuzwe n’indirimbo Christus Regnat yaririmbye, kuva igitaramo gitangiye kugeza kirangiye bayigaragarizaga ibyishimo no kunyurwa byiyubashye. Bataramiwe mu byiciro bitatu bigiye bifite ibisobanuro byihariye n’indirimbo zitandukanye bigendanye n’intego uyu mugoroba wari wahawe.

Zimwe mu ndirimbo zaririmbwe harimo Roho wa Nyagasani, Igipimo cy’Urukundo, Urumenesha, Abatoya Ntibagapfe, Imenagitero, Roho Wa Nyagasani, Amahoro y’umutima n’izindi zitandukanye.

Umuyobozi wa Christus Regnat, Alice Nyaruhirira, yabwiye imbaga yashimiye imbaga yitabiriye iki gitaramo avuga ko ari iby’agaciro gakomeye kubataramira.

Yagize ati "Ijambo ryanjye ni rigufi gusa icyo nshaka kuvuga ni ugushimira Imana yadushoboje ko iki gikorwa kibaho, uko yadukomeje tugakomeza uyu muhamagaro, abatureze, abadufashije ndetse n’amwe muri hano. Inkunga yanyu uyu munsi kubona mwaje muri aha ni ikintu cy’agaciro kuri twebwe."

Abitabiriye iki gitaramo usibye kuryoherwa n’uburyo indirimbo zaririmbwaga banyuzwe cyane n’uko cyari giteguranywe ubuhanga, umunota ntiwahushaga icyo wateguriwe, habayeho kubahiriza igihe mu buryo bwateguwe neza.

Iyi korali ayoboye isanzwe yarihaye intego yo gukora igitaramo gikomeye buri uko imyaka ibiri ishize, irategura no gupfundura akandi gaseke ikazakorera mu ngata abayikunda mu mpera z’umwaka utaha ikaba yakora ikindi gitaramo.

Christus Regnat yashinzwe mu 2006, ivukira kuri Centre Christus i Remera mu Mujyi wa Kigali. Kuva mu 2008, ibarizwa kuri Paruwasi yitiriwe Umwamikazi w’amahoro Regina Pacis i Remera, imaze kugira album esheshatu z’indirimbo z’amajwi no gukora ibitaramo bitandukanye bikomeye.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top