Imyidagaduro

Diamond Platnumz yakemanze indege z’iwabo muri Tanzania

Diamond Platnumz yakemanze indege z’iwabo muri Tanzania

Umuhanzi Diamond Platnumz, yatangaje ko impamvu akodesha indege bwite muri Kenya aho kuzikodesha iwabo ari uko muri Tanzania hakiri ikibazo cy’indege zujuje ibyo akeneye.

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz yavuze ko n’ubwo abarirwa mu bahanzi bakize muri Afurika, kugeza ubu akomeje gukodesha indege bwite yo gukoreramo ingendo, akazikodesha i Nairobi muri Kenya igihe agiye mu bitaramo cyangwa izindi ngendo mpuzamahanga.

Mu kiganiro yagiranye na Wasafi FM, Diamond yavuze ko impamvu ibi biba ari uko muri Tanzania hataraboneka serivisi z’indege bwite zujuje ibyo akeneye.

Yagize ati "Kubera ko muri Tanzania hataraboneka izo ndege zigezweho nifuza, indege mumbona ndimo kugendamo zose zituruka i Nairobi. Ibanza kuza kumvana hano muri Tanzania mbere yo gukomereza urugendo mu kindi gihugu."

Uyu muhanzi yavuze ko ibi bituma amafaranga ayitangaho agenda yiyongera cyane, aho urugendo rumwe rwo kujya no kugaruka mu gihugu nka Nigeria rushobora kumutwara hafi miliyoni 400 z’amashilingi ya Tanzania.

Diamond yanagarutse ku mushinga yari afite mu 2022 wo kugura indege ye bwite hamwe na kajugujugu, avuga ko uwo mushinga wamupfubanye nyuma yo gushukwa n’abo yari yarizeye.

Uyu muhanzi yanahishuye ko yari yatanze amafaranga arenga miliyari enye z’amashilingi za Tanzania nk’igice cya mbere cyo kugura indege ya Challenger 603, ariko aza gusanga yaribwe.

Diamond Platnumz yakemanze indege z'iwabo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top