Kimenyi Yves yanze guhakana cyangwa ngo yemeze niba yasaburana n’umugore we Muyango Claudine bafitanye umwana umwe w’umuhungu, gusa ngo imiryango ihora ifunguye.
Inkuru y’urukundo ya Kimenyi Yves na Muyango Claudine yatangiye muri 2019, kuva icyo gihe bakundaga kugaragarizanya amarangamutima, umwe ntahise urwo akunda undi.
Ibi byagiye bibongerera igikundiro mu banyarwanda bitewe n’uburyo bakundanaga, urukundo rwabo rwaje gushibuka maze bibaruka imfura yabo, Kimenyi Yannis Miguel.
Benshi batunguwe banababazwa n’uko batangiye kumva ko mu rugo bitameze neza, batandukanye batakibana ndetse banagannye iy’amategeko ngo babahe gatanya.
Mu kiganiro Irigara, Jado Castar yabajije Kimenyi Yves niba koko byararangiye ubu imiryango yafunzwe badashobora gusubirana, Kimenyi yamusubije ko imiryango ihora ifunguye.
Ati "Ndibube impuguke kubera ko mbere nari ntaramenya ko hari icyo ushobora kuba wakora cyangwa wavuga kikagira icyo cyangiza kandi nk’uko wari ubivuze ngo imiryango yarafunzwe, imiryango ihora ifunguye ari kuri njye ari no kuri we."
Yakomeje avuga ko abano nta kibazo ariko yirinda kuvuga niba ari ugusubirana cyangwa kudasubirana.
Ati "Sinzi uko nabona ukuntu mbivuga, gusa njye mba mbona nta kibazo sinzi niba ari nta kibazo cy’ikibazo umbajije cyangwa ari nta kibazo cy’uko abantu babibona cyangwa babyumva."
Yavuze ko icyo ashimira Imana ari uko urukundo rwabo rwavuyemo umwana nka Miguel ukundwa na bose.
Ati "icyo nshima Imana ni uko umuntu aba yaragize undi mukagira n’Imana ikomeye cyane hakavamo undi nka Miguel ukundwa n’abantu namwe mu kagira amahirwe abantu bagakomeza kubakunda uko mwaba mumeze kose, buriya ni cyo kintu ndebereraho kuruta icyo abandi baba batekereza."
Muri 2019 nibwo urukundo rwabo rwatangiye maze 2021 bibaruka imfura yabo, 2024 nibwo bakoze ubukwe mu gihe muri Kanama 2026 ari bwo inkuru zagiye hanze ko aba bombi bari mu rukiko basaba gatanya.

Ibitekerezo