Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, yemeje ko hari umushinga w’indirimbo nshya afitanye na The Ben.
Ibi yabigarutseho ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2026 ubwo yari ageze muri Uganda aho we n’uyu muhanzi ukomeye cyane mu Rwanda bari butaramire uyu munsi mu gitaramo cya Comedy Store.
The Ben ni we wabanje kugera muri Uganda, Diamond aza akurikiyeho, basanze itangazamakuru ryinshi ku kibuga cy’indege cya Entebbe ryaje kubakira.
Ubwo Diamond yari abajijwe niba hari indirimbo nshya afitanye na The Ben, yagize ati "Vuba cyane."
Baramutse bakoranye indirimbo, yaba ibaye indirimbo ya kabiri bakoranye nyuma ya ’Why’ basohoye muri 2022 ikaba imaze kurebwa na miliyoni 30 kuri YouTube.
Diamond Platnumz yemeje ko afitanye indirimbo na The Ben

Ibitekerezo