Dominic Ashimwe yateguye igitaramo kizakuraho impuha zo guhagarika umuziki
Imyaka ibiri irashize umuhanzi mu ndirimbo ziramya Imana, Dominic Ashimwe bamwe bibaza niba yarahagaritse umuziki mu ibanga, ariko we yemeje ko amaze igihe ahuze ategura album nshya yamutwaye imbaraga nyinshi.
Dominic Ashimwe yamenyekanye cyane mu ruhando rw’umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana kuva mu myaka ya 2009 mu zakanyijijeho zirimo ‘Ari kumwe natwe’, ‘Nemerewe kwinjira’, ‘Uwiteka ashimwe’, ‘Imana ntihinduka’, ‘Azanyibuka’ n’izindi.
Uyu muhanzi ubarizwa mu Itorero ADEPR waherukaga gukorera igitaramo gikomeye i Kigali mu mpera za 2016 yise “The Victory Concert”, kuva icyo gihe ntiyongeye kugaragara mu bikorwa bye bwite uretse aho yabaga yatumiwe.
Yabwiye ISIMBI ko amaze igihe ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye azamurikiramo album ye nshya agasohora n’izindi ndirimbo nshya.
Yagize ati "Ni igitaramo kinini turi gusengera cyane kugira ngo Umwuka Wera w’Imana azaganze ikirere cya hariya hose tuzaba twicaye dutuje, imitima iguye umwuma izahahembukire rwose, abacitse intege bagarurirwe ibyiringiro bihamye ku buzima bwabo, umusaruro uzabe mwiza ku bantu bose bazabana natwe."
Yongeyeho ati "Ikindi navuga ni uko kuri uwo munsi hatagize izindi mbogamizi duhura nazo, ni na bwo nzashyira hanze album nshya yitwa "Urufatiro" [...] Ni igitaramo dufite ku mutima cyane, turi gutegurana ubwitonzi hamwe no gusenga Imana kugira ngo kizasige impinduka nziza ku bantu b’Imana cyane cyane ku ruhande rw’ubuzima bwabo bw’Umwuka."
Iyi album Dominic Ashimwe yitegura gusohora yavuze ko izaba igizwe n’indirimbo nyinshi zirimo izizwi nka ’Nyibuka,’ ’Wambereye imfura,’ ’Ndishimye’ n’izindi nshya nziza.
Ati "Abakunda Imana bari gutegura gahunda zabo z’umwaka utaha wa 2019 babishyire muri gahunda na byo, bityo ntibazacikwe n’ibi bihe byiza ijuru riri kudutegurira mpamya ko bizaba byuje ukubaho kw’Imana."
Iki gitaramo Dominic Ashimwe yamaze kwemeza ko kizaba ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 30 Kamena 2019. Yavuze ko abo bazafatanya bakiri kunoza neza ibiganiro na bo, yizeye ko nibamara kumwemerera ari bwo azatangaza amazina yabo n’uko imyiteguro ihagaze mu buryo bwuzuye.
"Urufatiro," album nshya y’umuramyi Dominic Ashimwe izaba igizwe n’indirimbo umunani. Ni iya gatatu, igiye gusohoka ikurikira izindi yakoze zikomora imitima ya benshi ari zo "Ari kumwe natwe" ndetse n’iya mbere yitwaga "Umubavu".

Ibitekerezo
PAMELA
Ku wa 19-11-2018Ndakunda indirimbo ziwe dominic zirampezagira cane, Imana guhe umugisha bro dominic komeza umurimo w’Imana ntuzahagarike kuririmbira Imana.
PAMELA
Ku wa 19-11-2018Ndakunda indirimbo ziwe dominic zirampezagira cane, Imana guhe umugisha bro dominic komeza umurimo w’Imana ntuzahagarike kuririmbira Imana.