Dr. Byamungu n’abana be baguye mu mpanuka basezeweho mu cyubahiro (Amafoto)
Nyuma y’inkuru y’incamugongo y’impanuka iherutse kubera muri Uganda ikagwamo Dr Byamungu Livingstone n’abana be bane, basezeweho mu cyubahiro kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Mutarama 2019.
Dr Byamungu wari Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri Banki y’Igihugu y’Iterambere (BRD) n’abagize umuryango we bagera kuri bane bahitanywe n’impanuka ahitwa Lwengo ku muhanda uva Masaka werekeza Mbarara, mu ijoro ryo ku wa 30 Ukuboza 2018.
Umuhango wo gusezera kuri Dr. Byamungu n’abana be bane, wahereye mu rugo rwe ruri mu Bibare ku Kimironko ukomereza mu kubasabira byabereye kuri St. Peters Anglican Church mu Giporoso. Barashyingurwa i Rusororo ku mugoroba abe ari naho abamuherekeje bakarabira.
Mu buhamya bwatanzwe mu rusengero, murumuna wa Dr. Byamungu usanzwe uba muri Uganda wanagombaga kubakirayo yagarutse ku buryo uyu mugabo yabayeho, uko yagiraga umutima wo gufasha no kurengera abavandimwe ndetse akaba umuntu wakundaga gusenga cyane.
Yashimiye Ambasade y’u Rwanda muri Uganda uko yabatabaye mu gicuku cy’iyi mpanuka, akomeza n’umugore wa Dr. Byamungu wabashije kurokoka iyi mpanuka magingo aya akaba ari gutora agatege. Undi warokotse ni umushoferi wari ubatwaye, yabashije kwitabira umuhango wo gusabira uyu muryango nubwo yari afite imbaraga nke n’ibikomere.
Mu bandi batanze ubuhamya ku mibereho yaranze Dr. Byamungu harimo Sebukwe, Se wabo na Rutayisire Antoine wayoboye uyu muhango wo guherekeza inshuti y’itorero ryabo.
Abana bya Dr. Byamungu bagwanye na we mu mpanuka ni Ngabo Calvin, Nziza Caleb, Manzi Carl na Uwera Blessing. Uyu muryango kandi mu mezi make ashize wapfushije umukobwa wari imfura yabo.
Dr Byamungu ubu yari umuyobozi ushizwe ishoramari muri banki itsura amajyambere BRD, kuva muri 2001 kugeza 2007 yabaye umuyobozi mu mashami atandukanye muri iyi banki haba ubwishingizi mu buhinzi , ubwishingizi ku nyubako ndetse n’ubwishingi ku amashuri.
Dr Byamungu Livingston yakoze ahantu hatandukanye harimo no mu rugaga nyarwanda rw’abikorera PSF.

Ibitekerezo
Firimini
Ku wa 12-01-2019Banyakwigendera imana ibakire mubayo