Fantana yahaye gasopo Diamond Platnumz ashinja gukoresha izina rye mu nyungu z’urushako rwe
Umuhanzikazi wo muri Ghana ndetse akaba n’icyamamare mu biganiro bya televiziyo, Fantana, yatunguye benshi nyuma yo kugaragaza uburakari bukomeye ku mbuga nkoranyambaga, ashinja Diamond Platnumz kumwibasira no kumuvugira mu ruhame mu buryo budasanzwe.
Ibi byabaye nyuma y’uko uyu muhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania avuze izina rye ku rubyiniro mu gitaramo yakoreye i Lagos muri Nigeria.
Francine Nyanko Koffi wamamaye nka Fantana, abinyujije ahatangirwa ubutumwa bumara amasaha 24 ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram, yagaragaje ko atishimiye na gato kuba Diamond akomeje kuvuga izina rye mu bitaramo bye, mu gihe avuga ko yaba ari mu buzima bwiza bw’urushako.
Mu magambo ye yuzuyemo uburakari, Fantana yabajije impamvu Diamond akomeza kumutindaho niba koko yishimiye ubuzima bwe bwite.
Yagize ati “Niba koko wishimiye urushako rwawe, kuki izina ryanjye rihora mu kanwa kawe?”
Yongeyeho ko bitumvikana uburyo umuhanzi nka Diamond aba afite igitaramo gikomeye i Lagos, ariko agahitamo kuvuga izina rye ku rubyiniro.
Fantana yakomeje avuga ko imyitwarire ya Diamond isa n’iy’umuntu umufitiye urukundo, amusaba kumureka akibanda ku buzima bwe bwite n’urushako rwe agaragaza nk’urw’icyitegererezo ku mbuga nkoranyambaga.
Fantana yamushinje gukoresha ishusho y’urushako rwe mu buryo bwo kumwamamaza, anavuga ko impeta ye yo itagaragara ku kiganza cye.
Ati “Ntundakarire uyu mugoroba! Uranyitaho cyane birenze urugero. Reka izina ryanjye riruhuke. Jya wita ku rushako rwawe rwo ku mbuga nkoranyambaga n’iyo mpeta nto, itagaragara.”
Yanaburiye Diamond ko nakomeza kumuvuga uko yiboneye, ashobora kumenya undi Fantana atari azi.
Izi ntonganya zikomeje gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi b’aba bahanzi bagaragaje ibitekerezo bitandukanye nubwo kugeza ubu, Diamond Platnumz nta cyo aravuga kuri ibi ashinjwa.

Ibitekerezo