Imyidagaduro

Miss Kwizera Peace Ndaruhutse yasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Bwongereza

Miss Kwizera Peace Ndaruhutse yasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Bwongereza

Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2016, Kwizera Peace Ndaruhutse yasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu Bwongereza.

Peace Ndaruhutse akaba akaba yigaga muri University of Edinburgh yo mu Bwongereza akaba ari ho yakuye iyi mpamyabumenyi.

Miss Kwizera Peace Ndaruhutse akaba yigaga Social and Political Science (Ubumenyi bw’imibanire y’abantu n’ubwa politiki).

Muri 2021 nibwo Kwizera Peace Ndaruhutse yari yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri African Leadership University.

Mu Gushyingo 2016, Kwizera Peace Ndaruhutse yegukanye ikamba mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss Naïades 2016 rihatanirwa n’abakobwa bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika bahuriye mu Mujyi wa Cotonou muri Benin.

Miss Kwizera Peace Ndaruhutse yasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top