Imyidagaduro

Massamba yifuzaga kuba Padiri akiri mu buhungiro

Massamba yifuzaga kuba Padiri akiri mu buhungiro

Umuhanzi Massamba Intore yahishuye ko yifuzaga kuba umupadiri igihe yari mu Buhungiro i Burundi ariko ntibyakunda kuko yahise ajya ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Ibi yabigarutseho ubwo yari i Kibeho ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 21 Ugushyingo 2026 mu rugendo Nyobokamana aho bamwe mu byamamare bavuga rikagera kure barukoranye na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda.

Massamba Intore wavuze mu izina ry’abo bagendanye, yashimiye Karidinali Kambanda ku bw’uwo mwanya n’urugendo bakoranye kuko hari byinshi bungutse, gusa ahishura ko na we yumvaga azaba umupadiri ntibyakunda.

Ati "Kera ndi impunzi i Burundi, icyifuzo gikuru ni uko numvaga nzaba umupadiri, hari benshi muzi babayebo twiganye ariko iyo mbabonye kuri aritari numva mfite ibyishimo byinshi cyane kuko ni cyo nifuzaga ariko Imana yahisemo ko njya mu bindi."

"Igihe nagombaga kujya muri Grand Séminaire nibwo nahise nsanga abandi kugira ngo turebe ukuntu twabona igihugu."

Massamba Intore ni umuhanzi w’injyana gakondo, akaba akunzwe cyane n’abato n’abakuru, indirimbo ze zikaba zirimo n’izishishikariza abantu gukunda igihugu.

Massamba Intore yifuzaga kuzaba umupadiri biranga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top