Imyidagaduro

Fifa Raya yambitswe impeta ya fiançailles (AMAFOTO)

Fifa Raya yambitswe impeta ya fiançailles (AMAFOTO)

Umuraperikazi, Fifi Raya yambitswe impeta ya fiançailles n’umusore Ndibyariye Benjamin usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Fifi Raya akaba abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ibyishimo atewe no kuba agiye kurushinga.

Ati "Uretse kuba ari mwiza, ubu icumi kuri icumi ni umugabo wanjye! Inkuru z’urukundo ziraryoha, ariko urwacu rukarushaho.”

Fifi Raya uzwi cyane mu ndirimbo Dejavu yakoranye na B Threy na Kill It yakoranye na Bull Dogg ntabwo akunze gushyira imbaraga mu muziki aho yavuze ko impamvu atabikora ari uko nta muterankunga afite.

Aheruka kandi kwitabira igitaramo Icyumba cya Rap gihuza Abaraperi bakomeye mu Rwanda.

Ibyishimo kuri Fifi Raya wambitswe impeta ya fiançailles
Fifi Raya yambitswe impeta ya fiançailles na Benjamin
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top