Kwinezeza bisesuye, ibiciro biri hejuru, udukingirizo - Ibyitezwe Rubavu y’abaryoshyi
Nta n’iyonka isigaye, ubu amaso benshi bayerekeje mu Burengerazuba bw’u Rwanda, i Rubavu ahitezwe uruhurirane rw’ibirori mu mpera z’iki cyumweru.
Rubavu cyangwa Gisenyi, umujyi ufasha benshi kuruhuka neza, kuryoshya bakiyibagiza ibyari bimaze iminsi bibatesha umutwe, mu mpera z’iki cyumweru iraba yabaye isibaniro ry’abaryoshyi.
Aho utinyira, uranyura ku muntu muri Kigali akakubaza ati "uzajya i Rubavu?" Undi ukumva kuri telefoni ati "njye namaze kubona aho nzaryama wowe bimeze bite?"
Nyirabayazana ni APR FC na Rayon Sports
Inkomoko yo kuba uyu mujyi uri buze kuba wuzuriranye, ni uko amakipe abiri akomeye mu Rwanda ari bube yamanutse gukinirayo.
Ni APR FC iri bukine na Etincelles FC uyu munsi ku wa Gatandatu mu gihe Rayon Sports izakina na Marine FC ejo ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2026. Ni imikino y’umunsi wa karindwi wa BK Pro-League 2026-27.
Iyi mikino ikaba yatumye abantu benshi berekeza muri uyu mujyi aho bamwe babifashe nk’akanya ko kuruhuka, ab’inkwakuzi bakaba baragezeyo ejo ku wa Gatanu.
Uretse iyi mikino, abantu baraza kwidagadura no mu bitaramo aho kuri uyu wa Gatandatu hateganyijwe igitaramo karundura kiri buhurize hamwe abahanzi bakomeye, Riderman, Juno Kizigenza na Kitoko.
Ibyabereye Las Vegas biguma Las Vegas
Uyu ni umujyi abantu binezeza bigatinda, ndetse benshi ntibaba bashaka no kugaruka kubyabereyeyo nubwo hari ababatenguha.
Mu tubari, mu tubyiniro haba hahiye, nta muntu wifuza gutaha, mbere bwo batarashyiraho amasaha yo gutaha, barakeshaga, bamwe mugahura bagiye kubyuka.
Ni ahantu benshi bemeza ko bagera kuri bya byinshimo bya nyuma, ubu abacuruza udukingirizo na pharmacy zicuruza ibinini bibuza gusama, baranguye byinshi kuko ubushize ni bimwe byacurujwe ku kigero cyo hejuru aho byikubye inshuro eshatu.
Ikindi gikunze kugaragara iyo abantu benshi bahuriye muri uyu Mujyi, ibiciro biba byazamutse, yaba ibyo kurya, ibyo kunywa ndetse n’amacumbi, amacumbi yo hari n’igihe ashira.
Bisaba kugenda witeguye mu nguni zose kuko iyo urebye kugaruka i Kigali uraguza cyangwa ugaparamira igikamyo.

Ibitekerezo