Gentil Misigaro agiye gutaramira muri Canada mbere yo kuza mu Rwanda
Umuhanzi Gentil Misigaro ubarizwa muri Canada, uzwi cyane mu ndirimbo ‘Buri munsi’ yakoranye na Adrien Misigaro agiye gukorera ibitaramo muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere yo kuza mu Rwanda.
Gentil Misigaro yatangaje ko agiye gukorera ibitaramo mu mijyi itandukanye yo muri Canada irimo Montreal na Ottawa ndetse n’imijyi inyuranye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Igitaramo cya mbere kizabera mu Mujyi wa Montreal taliki ya 15 Ukuboza 2018 ikindi kibe tariki 16 kibere mu mujyi wa Ottawa. Muri ibi bitaramo azaba ari kumwe n’abahanzi barimo; Willy Uwizeye, Clarke Kaze, Franz Gentille, Paul, Ngabo Patrick n’abandi.
Nyuma y’ibitaramo azakorera muri Canada, Gentil Misigaro azakurikizaho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo azakorera mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine tariki ya 29 Ukuboza 2018.
Yahamagariye abakunda umuziki wa Gospel bari muri muri Canada na USA kutazacikanwa anabibutsa ko amatike bayagura ku rubuga rwe rwa www.gentilmis.com
Nyuma y’ibyo bitaramo byo muri Amerika na Canada, azahita ategura urugendo rwe mu Rwanda aho ategerejwe mu gitaramo gikomeye kizaba tariki 10 Werurwe 2019. Ni igitaramo yise ‘Hari imbaraga Rwanda Tour’. Ni cyo gitaramo cya mbere azaba akoreye mu Rwanda.
Yavuze ko ari igitaramo kidasanzwe, ati “Hari imbaraga Concert izaba idasanzwe kuko hashize igihe ngambira kuza gutaramira mu Rwanda, kuko nabisabwe n’abantu benshi, ariko igihe cyari kitaragera.”
Yongeyeho ati “Iki gitaramo kizaba kidasanzwe kuko indirimbo zose zizakorwa nka ‘Biratungana’, ‘Hari imbaraga’, ‘Buri Munsi’, ‘Umbereye Maso’ n’izindi nyinshi ziri kuri Album nise ‘Buri Munsi’ zifite amateka akomeye ndetse n’ubuhamya bufatika bw’ibintu Imana imaze gukora ibinyujije muri ziriya ndirimbo.”
Gentil Misigaro ni umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana akaba n’umu Producer. Atuye muri Canada aho abana n’umuryango we. Abo bana be baracurangana bakanaririmbana.
Yigisha umuziki muri Canada ndetse ni byo yize muri Classical & Contemporary Music. Yigishije umuziki mu mashuri anyuranye yaba aya Leta n’ayigenga ndetse kugeza ubu ni ko kazi akora muri Canada mu buryo bw’umwuga.
Mu mwaka wa 2014 yaherewe muri Canada igihembo cyitwa Top Canadian Immigrant of the year.
Reba ’Buri Munsi’, indirimbo ya Gentil Misigaro na Adrien Misigaro
)
Ibitekerezo