Iyobokamana

Gentil Misigaro uba muri Canada agiye kuza gutaramira mu Rwanda

Gentil Misigaro uba muri Canada agiye kuza gutaramira mu Rwanda

Umuramyi Gentil Misigaro wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana agiye kuza gutaramira mu Rwanda nyuma y’igihe kirekire ahavuye.

Misigaro yavuye mu Rwanda muri 2004 yerekeje muri Canada. Yakoze indirimbo zitandukanye nka, ‘Buri munsi’ ft. Adrien, ‘Biratungana’, ‘Sinzi uko ubigenza’, ’Hari Imbaraga’ n’izindi.

Uyu muhanzi wasohoye indi ndirimbo nshya yise ‘Tuzanezerwa’ ari gutegura kugaruka mu Rwanda agataramira abakunzi be.

Indirimbo ye nshya ikubiyemo ubutumwa bw’ibyiringiro buhumuriza abantu banyura mu bibazo aho avuga ko Imana itanga ibyiringiro by’uko hari ubundi buzima bwiza butagereranywa nubwo mu Isi.

Yavuze ko umwaka utaha azagaruka mu Rwanda aje gutaramira abakunzi be batamuheruka, ati “Nzagaruka vuba, umwaka utaha bitarenze mu kwezi kwa gatatu nzaba naje gutaramira Abanyarwanda, icyo nababwira ubu ni uko bashonje bahishiwe.”

Igitaramo cye mu Rwanda azakimurikiramo album amaze kuzuza y’indirimbo 14 igizwe irimo 6 ziri mu Cyongereza n’izindi 8 ziririmbye mu Kinyarwanda.

Misigaro aho atuye muri Canada avuga ko asigaye yigisha umuziki kuko abifitemo impamyabumenyi ya Kaminuza. Yigisha mu bigo gucuranga ibikoresho bya muzika birimo Guitar, Piano, Ingoma na Music Production muri rusange ndetse akanatunganya indirimbo.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top