Siporo

Ibigugu muri Volleyball bigiye kwesurana

Ibigugu muri Volleyball bigiye kwesurana

Shampiyona ya Volleyball irakomeza kuri uyu wa Gatanu, aho amakipe abiri ya Police VC na APR VC asanzwe ari abakeba, aramanuka mu kibuga mu bagabo n’abagore.

Ni umunsi wa gatanu mu bagabo ndetse n’umunsi wa gatatu mu bagore muri iyi Shampiyona ya 2026-27.

Imikino yitezwe na benshi ni imikino iri bube kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ugushyingo 2026 muri Petit Stade guhera saa 17h30’ aho APR WVC iri buze kuba ikina na Police WVC.

Bagiye guhura nyuma y’uko buri kipe yatsinze imikino yayo ibiri ibanza zinganya amanota atandatu.

Nyuma y’uyu mukino ku isaha ya saa 20h00’, harajyamo basaza babo APR VC yisobanura na Police VC.

Mu bagabo, APR VC iyoboye urutonde n’amanota 11 mu gihe Police VC ni ya kabiri n’amanota 10.

Iyi mikino irabanzirizwa n’uwa RP Ngoma izabanza guhura na REG VC guhera Saa Cyenda z’amanywa.

Ejo ku wa Gatandatu, mu bagore, RRA WVC izahura na Kepler WVC guhera Saa Tanu za mu gitondo mu mukino uzahuza amakipe akurikirana ku mwanya wa gatatu n’uwa kane, yombi afite amanota atatu.

Ruhango WVC na RP Huye WVC, zombi zitarabona inota muri Shampiyona, zizahura Saa Saba z’amanywa.

Mu bagabo, EAUR VC izakina na KVC guhera Saa Cyenda mu gihe Gisagara VC izahura na Kirehe VC Saa Kumi n’Imwe n’Igice z’umugoroba.

Mu bagore biraba ari ibicika
APR VC na Police VC zigiye kwesurana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top