Ibitangaje kuri rwiyemezamirimo Anitha Ingabire ushyira imbere gufasha abagore n’abakobwa kwigira
Ingabire Anitha,rwiyemezamirimo umaze kubaka izina, gusa ibirenze kuri ibyo amaze no kubaka izina mu bikorwa by’ubugiraneza no gushyigikira abagore n’abakobwa.
Anitha Ingabire si rwiyemezamirimo gusa, ahubwo ni n’umuntu ushyira imbere imibereho myiza y’abandi, cyane cyane abagore n’urubyiruko. Mu bikorwa bye bya buri munsi, agaragaza ko iterambere ridakwiye kuba iry’umuntu umwe, ahubwo rikwiye gusaranganywa.
Mu bihe bitandukanye, yagiye afasha abagore kubona igishoro kibafasha gutangira imishinga mito n’iciriritse, aho bamwe muri bo bamaze kwiteza imbere bavuye ku rwego rwo hasi. Si ibyo gusa kandi, kuko hari n’abana b’abakobwa yagiye afasha kwishyurira amafaranga y’ishuri, abaha amahirwe yo gukomeza amasomo yabo no kubaka ejo hazaza heza.
Ibi bikorwa bye bigaragaza icyerekezo afite ku iterambere ry’umugore, aho yizera ko rifite ishingiro rikomeye ku bushobozi bwo kwihaza mu bukungu. Kuri we, umugore wigenga mu bijyanye n’imari aba afite imbaraga zo guhitamo ubuzima ashaka no kwirinda ibibazo byinshi byamugora.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Anitha Ingabire yavuze ko impamvu yibanda ku bagore n’abakobwa ari uko ari bo shingiro ry’umuryango n’igihugu muri rusange. Yagize ati:
“Iyo ufashije umugore guhaguruka, uba ufashe umuryango wose ndetse n’Igihugu muri rusange. Ni yo mpamvu mbishyiramo imbaraga kuko mbona impinduka zifatika.”
Yakomeje agaragaza ko atifuza gufasha abantu mu buryo bw’igihe gito gusa, ahubwo yifuza kubaha ubushobozi burambye. Ati:
“Intego si uguha umuntu ifi ngo arye uyu munsi, ni ukumwigisha kuyifata kugira ngo azabashe kwihaza no gufasha abandi.”
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, akunda gusangiza abagore ubutumwa bubakangurira kwitinyuka no gufata iya mbere mu buzima. Agira ati: “Banyarwandakazi, mufate ubuzima bwanyu bw’imari nk’ikintu gikomeye cyane. Mushake amafaranga, kuko isi ikunze kuba ikomeye ku mugore ukennye. Kuba ufite ubushobozi bw’amafaranga bikurinda ibibazo byinshi.”
Si ubutumwa bw’imari gusa atanga, kuko anagaragaza imbaraga n’ihangana byamuranze mu buzima bwe. Mu yandi magambo akunze gusubiramo, agira ati: “Ndi nk’ururabo rushobora gukomeza gukura n’iyo rwaba ruciye mu muriro w’ishyamba.”
Aya magambo asobanura urugendo rw’umuntu wahuye n’ibigeragezo bikomeye ariko agahitamo kudacika intege, ahubwo akabivamo imbaraga zo gukomeza no gufasha abandi kubigeraho.
Uyu munsi, Anitha Ingabire akomeje kuba isoko y’icyizere ku bagore benshi, by’umwihariko abakiri bato bashaka kwigira no kwiteza imbere. Ibikorwa bye bigaragaza ko ubugiraneza n’ubugwaneza bishobora guhindura ubuzima bw’abantu benshi, bikaba n’inkingi ikomeye mu kubaka sosiyete irangwa n’ubufatanye n’iterambere rirambye.

Ibitekerezo