Amarangamutima ya Bamporiki Edouard nyuma yo kongera kugirirwa icyizere
Bamporiki Edouard yashimiye Perezida Kagame ndetse amwizeza ko atazamutenguha, ni nyuma yo kongera kugirirwa icyizere akamugira Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira 2026, nibwo hasohotse itangazo rivuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva aho yasinye mu izina rya Perezida Kagame, rikaba ryashyiraga abayobozi bamwe mu nshingano.
Ni n’aho Bamporiki Edouard yaherewe inshingano nshya aho yasimbuye Uwacu Julienne wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter cyangwa X, Bamporiki Edouard yashimiye icyizere yongeye kugirirwa kandi yemeza ko atazagipfusha ubusa.
Ati "Iki cyizere cyeze, kije nkizirikana kimwe cyangiritse cya gihe, mu cyubahiro cyinshi ngomba isoko icyizere nk’iki kivomwamo, Paul Kagame, Iki na cyo ndacyakiriye, kuzirikana kimwe cyangirikiye umu, bizampa kurinda iki cy’ubu. Biganza byera ineza, nzabatera ishema mwembi.”
Ahawe izi nshingano nyuma y’uko mu Kwakira 2024 ari bwo yafunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame aho Bamporiki yari yarakatiwe imyaka itanu.
Ni nyuma y’uko muri Nzeri 2022 yahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite. Rwamukatiye igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 Frw.
Yajuririye iki cyemezo maze maze muri Mutarama 2023 Urukiko Rukiko rumukatira imyaka itanu ariko rugabanya ihazabu ruyigira miliyoni 30 Frw.
Tariki ya 18 Ukwakira 2024, Bamporiki Edouard ari mu bantu 32 barekuwe bahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame.
Bamporiki Edouard yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, kuva mu 2013 kugeza mu 2017.
Ku wa 30 Kanama 2017, yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero.
Mu Ugushyingo 2019, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yari ishinzwe Urubyiruko n’Umuco.

Ibitekerezo