Siporo

Icyo Clapton Kibonge yigiye i Burayi

Icyo Clapton Kibonge yigiye i Burayi

Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Clapton Kibonge yavuze ko iminsi amaze mu Bufaransa yize uburyo filime zishobora kubyara amafaranga n’uko zagera ku isoko mpuzamahanga.

Ni nyuma y’iminsi amaze ku mugabane w’u Burayi mu Bufaransa aho bifite aho bihuriye na sinema kandi akaba amaze igihe yihugura mu bijyanye na ’film making’.

Ni umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko filime imufitiye akamaro, imutunze kandi atarigeze abyiga, nta bumenyi abititemo ahubwo ari impano ahitamo kongera ubumenyi.

Akaba yaragiye yitabiriye iserukiramuco rya filime ryitwa ‘Off Courts Festival’, yatumiwemo ku bufatanye na Mashariki Academy.

Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Clapton Kibonge yavuze ko i Burayi yigiyeyo byinshi harimo no kubyaza umusaruro filime bakora.

Ati "Ni byinshi, uburyo bakora, uburyo bashobora kubyaza ibihangano byabo amafaranga, bigenda bite kugira ngo filime ibe yagaragara ku isoko mpuzamahanga."

Yakomeje avuga ko yigereye ku kibuga abona uburyo bafata amashusho na tekinike zimwe na zimwe bakoresha.

Ati "Nigereye ku kibuga nabonye uburyo bafata amashusho, nanjye nagize amahirwe yo kuba nahafatira filime, buriya ishuri rya mbere ni ’pratique’ irigisha kurusha n’amasomo yo mu ishuri, iyo ngiye ahantu nk’aho ngenda niga tekinike bakoresha ngo ndebe ko nanjye nazibyaza umusaruro."

Clapton Kibonge ni umwe mu bakinnyi ba filime Nyarwanda bamaze kwandika izina aho yakoze filime zitandukanye zirimo ’Umuturanyi’, ’Icyaremwe Gishya’, ’Umushinga w’Ubukwe’ na ’Identity’ aheruka gusohora.

Clapton Kibonge amaze iminsi mu Bufaransa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top