Ikigega Agaciro cyakiriye miliyoni 20 Frw yakusanyijwe n’abakora muri CIMERWA
Uruganda rukora sima mu Rwanda (CIMERWA Ltd) rwashyikirije Agaciro Development Fund umusanzu wa miliyoni 20 Frw, yashyizwe hamwe n’abakozi barwo bahoraho
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki 26 Ugushyingo 2018, gikorwa mu rwego rwo kurushaho gutere imbaraga gahunda zo kubaka ubushobozi bw’igihugu mu kwigira binyuze mu gutera inkunga Ikigega Agaciro.
Mu kiganiro n’itangazamakuru hatangwa aya mafaranga, Umuyobozi wa CIMERWA, Bheki Mthembu, yavuze ko ubwo igitekerezo cyo kuyatanga cyazaga , abakozi bayo biyemeje gukora igikorwa gikomeye bagahuza imbaraga n’amaboko kuri ubu bakaba bishimiye gukabya inzozi bari bafite mu kubaka u Rwanda na bo bifuza.
Yagize ati "CIMERWA ni umufatanyabikorwa mu iterambere ry’iki gihugu gikomeye kandi kiri gushyiraho amahame y’umwihariko muri Afurika yose. Twishimira gukora ubucuruzi mu Rwanda by’akarusho ariko tukishimira no gusangiza sosiyete ibyiza tuba twagezeho."
Jovith Maridadi, ushinzwe ubucuruzi muri iki kigo yavuze ko igitekerezo cyo gushyigikira Ikigega Agaciro cyagizwe n’abakozi, abahakora bihoraho basaga 200 bagahuza imbaraga.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Iterambere Agaciro, Jack Kayonga, yashimiye Uruganda rwa CIMERWA, avuga ko babyakiriye neza cyane kuba uyu munsi bagenderewe n’ubuyobozi bwarwo, n’abandi bakorana bakabasigira iyi nkunga izashyigikira iterambere ry’igihugu.
Ati "Iyi nkunga ni urufunguzo ruhuza Abanyarwanda. Turashimira Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA n’abo bakorana ku kwerekana umuhate mu guhuza imbaraga zo kubaka u Rwanda. Iyi nkunga izafasha mu guhamya icyerekezo u Rwanda rwihaye."
Kayonga yavuze ko magingo aya umutungo w’Ikigega Agaciro umaze kuzamuka mu buryo bugaragara kuko muri uyu mwaka cyungutse asaga miliyari 7 Frw, ariko hakaba hakiri urugendo rurerure mu kwigira kwacyo gusa kikaba gikomeje gutera intambwe nziza, kandi amafaranga amaze gukusanywa akaba yaratangiye kubyazwa inyungu binyuze mu ishoramari no kuguriza banki zitandukanye mu gihugu.
Agaciro Development Fund ni ikigega cyashyizweho mu Nama y’Umushyikirano ya Cyenda gitangizwa ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ku wa 23 Kanama 2012. Iki kigega kiyoborwa n’Inama y’ubutegetsi (Board) ishyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri kigakorerwa ubugenzuzi buri gihembwe.
Ikigega Agaciro gifite konti zishobora gushyirwamo imisanzu n’abantu ku giti cyabo n’ibigo muri BNR, BK, I&M, KCB, ECOBANQUE, COGEBANQUE, ACCESS BANK, UNGUKA BANK na URWEGO OPPORTUNITY BANK.
Imisanzu inatangirwa ku murongo wa Internet ariwo www.agaciro.rw hakoreshejwe ikarita ya “Credit/Debit Card,” ndetse no kuri telefoni aho umuntu yandika *202# ku bakoresha Airtel na MTN Mobile Money agakurikiza amabwiriza. Guhamagara ushaka ibisobanuro ni 2020.

Ibitekerezo