Siporo

Imbarutso ya Police FC yatumye ihagarika Byiringiro Lague na Allan Kateregga

Imbarutso ya Police FC yatumye ihagarika Byiringiro Lague na Allan Kateregga

Police FC yahagaritse igihe kitazwi abakinnyi bayo babiri bari ku mpera z’amasezerano yabo, Byiringiro Lague n’Umugande, Allan Kateregga kubera imyitwarire mibi.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko rutahizamu Byiringiro Lague icyemezo cyo kumuhagarika cyafashwe ku wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi, ni nyuma y’uko atagaragaye mu myitozo itegura umukino wa Mukura VS atanakinnye birangira banganyije 0-0.

Bivugwa ko uyu mukinnyi usatira anyuze ku mpande yagiye yihanangirizwa n’ubuyobozi bwa Police FC asabwa kwisubiraho, ni nyuma yo gufungwa inshuro zirenze imwe ariko akananirwa kwisubiraho.

Imbarutso yo kumuhagarika yabaye nyuma y’umukino banganyijemo na Gorilla FC 1-1 tariki ya 1 Gicurasi 2026, ni na we watsindiye Police FC igitego cyo kunganya ku munota wa nyuma.

Abakinnyi babwiwe ko mu gitondo (tariki ya 2 Gicurasi) bagomba gukora imyitozo ariko Lague ntabwo yayigaragayemo, ISIMBI yamenye ko umunsi wakurikiyeho yavuze ko arwaye atari bukore, gusa ubuyobozi bubikurikiranye busanga si byo ari nayo mpamvu bahise bafata icyemezo cyo kumuhagarika.

Kuri Allan Kateregga we yahagaritswe kubera gusuzugura. ISIMBI yamenye amakuru ko nyuma y’umukino wa Mukura VS wabereye mu Magepfo tariki ya 6 Gicurasi 2026 bakanganya ubusa ku busa, babwiwe ko bose bagomba kugendera hamwe nk’ikipe mu modoka y’ikipe ariko we arabyanga agenda mu modoka ye.

Uyu mukinnyi wari wasimbuwe na Ingabire Christian Tia, ngo yari yazanye umushoferi we aza kumufata baragenda.

Ikindi cyababaje ubuyobozi bwa Police FC bakanafata umwanzuro wo kumuhagariko ni uko Tia wari winjiye mu kibuga amusimbura yagize ikibazo bakamujyana kwa muganga, nyuma y’umukino bagenzi be bagiye kumureba ariko we ntiyahagaragara kuko yari yigiriye muri gahunda ze. Bakaba bafashe umwanzuro wo kumuhagarika.

Kugeza ubu Police FC iri ku mwanya wa 6 n’amanota 46, irushwa rimwe na Kiyovu, ikarushwa 2 na Rayon Sports, irushwa amanota 10 na APR FC, Al Merrikh iyirusha amanota 12 mu gihe Al Hilal SC ya mbere iyirusha amanota 21.

Byiringiro Lague yahagaritswe igihe kitazwi muri Police FC
Allan Kateregga na we yahagaritswe na Police FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nyirahabimana jaquerine
    Ku wa 8-05-2026

    Apr nu bwo yatsinzwe tuyirinyuma ntago tuzayitererana haba good or bad is Love you forever

IZASOMWE CYANE

To Top