Siporo

Izakoresha arenga miliyari! Impinduka muri Shampiyona, iby’Igikombe byasobanutse

Izakoresha arenga miliyari! Impinduka muri Shampiyona, iby’Igikombe byasobanutse

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) rwemeje mu mwaka w’imikino wa 026/27 ruzakoresha amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 1,2 Frw.

Ibi bikubiye mu itangazo ryashizwe hanze na Rwanda Premier League nyuma y’inama isanzwe ya RPL yabaye uyu munsi tariki ya 23 Kanama 2026.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abanyamuryango ba Rwanda Premier League uko ari 16, yemeje ko umwaka w’imikino wa 2026-27 hazakoresha ingengo y’imari ingana na 1.280.055.000 Frw, harimo ibihembo bizajya bihabwa abakinnyi bitwara neza ku mikino n’ibindi.

Ikindi cyasobanutse ni ikijyanye n’ibihembo, aho umwaka ushize byateje impaka ku gikombe cya Shampiyona cyahawe Al Hilal SC, ubu byasobanutse ni uko ikipe yo muri Sudani niba iya mbere izahabwa igikombe cy’icyubahiro (Honorary Trophy) naho icya Shampiyona gihabwe ikipe yo mu Rwanda yagize amanota menshi.

Ikindi ni uko aya makipe yo muri Sudani yemerewe kuba afite abakinnyi batari aba-Sudani barenga 8 ku rupapuro rw’umukino ariko 6 nibo bemerewe kuba bari mu kibuga.

Hemejwe ko kandi abakinnyi b’aya makipe yo muri Sudani bafite uburenganzira ku bihembo by’abitwaye neza, uhereye ku mukinnyi w’umukino kugeza ku mukinnyi mwiza w’umwaka, ku rwego rungana n’urw’amakipe yo mu Rwanda.

Al Hilal SC na Al Merrikh SC zizakina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, zizajya nazo zihabwa agahimbazamusyi ku mikino batsinze nk’uko bizakorwa ku makipe yo mu Rwanda.

Rwanda Premier League yakoze impinduka zizakirikizwa umwaka w'imikino utaha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top